Shyorongi: Bwana Ayindemeye akurikranyweho kwiyicira umugore akoresheje isuka

7,827
Kwibuka30
Rulindo: Njyanama yasabye ko Gitifu w'Akarere ahagarikwa by'agateganyo -  Kigali Today

Ibi byabaye mu masaha ya saa tanu z’amywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022, mu Murenge wa Shyorongi,Akagari ka Bugaragara mu Mudugudu wa Kiziranyenzi.

Amakuru dukesha UMUSEKE uravugako amakuru nawo wahawe n’umuturanyi wabo, yavuze ko uyu muryango wahoraga mu ntonganya n’amakimbirane ashingiye kugucana inyuma.

Uyu yavuze ko hari ubwo umugabo yigeze guca inyuma umugore we maze afatirwa ku rundi rugo asabwa gutanga amafaranga ari naho intonganya zatangiriye.

Yagize ati “Mu minsi ishize hari urugo yagiye kwiba umugore w’abandi , gusambana yo ,baramufata , bamuca amafaranga, bishobora kuba ari byo bapfuye kuko umugore yavugaga ko agiye gukwa indaya atarigeze amukwa.”

Kwibuka30

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi,Nzeyimana Jean Vedaste, yavuze ko intandaro y’urupfu rw’uyu mugore ari amagambo akomeretsa umugore yabwiraga umugabo we kuko yamucaga inyuma amubwira ngo asubire mu ndaya ze ahoramo.

Ati “Ni intonganya zabaye hagati y’umugabo n’umugore, hanyuma biza kugeza aho ubwo umugabo agize umujinya n’uburakari kugeza biba bibi ,akubita umugore, akamukubita n’isuka .”

Uyu muyobozi yavuze ko umugabo yivugira ko yabitewe n’umujinya n’uburakari yagize by’intonganya bari bamaze kugirana.

Ati “Yamukubise aramwica. Habayeho gutabaza, abaturanyi baje basanga umugore yaguye, bamujyana ku kigo nderabuzima cya Shyorongi yamaze gushiramo umwuka.”

Yasabye abaturage kujya biyambaza ubuyobozi mu gihe habayeho amakimbirane mu ngo kandi hakaba hakwiyambaza amategeko  mu rwego rwo kwirinda  ko hagira uburiramo ubuzima.

Kugeza ubu Umugabo ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha sitasiyo ya Shyorongi. Ni mu gihe umurambo wa nyakwigendera we wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma ku Bitaro bya Rutongo.

Comments are closed.