Somalia: 15 barimo umudepite baguye mu bitero by’ubwiyahuzi

7,429
Kwibuka30

Abantu bagera kuri 15 barimo umugore uri mu bagize inteko ishingamategeko ya Somalia, baguye mu bitero bibiri by’ubwiyahuzi mu mujyi wa Beledweyne uri hagati muri Somalia.

Abandi baguye muri iki gitero ni uwahoze ari umudepite Hassan Duhul, n’abasirikare ba Somalia.

Kwibuka30

Perezida wa Somalia Mohamed Abdullah Farmajo yatanze ubutumwa bwihanganisha imiryango y’inzirakarengane z’iki gitero.

Iki gitero kibaye nyuma y’amasaha make inyeshyamba zishamikiye ku mutwe wa Al-Qaeda zishe abantu umunani barimo abanyamahanga bane, mu nkambi ya Halane iri iruhande rw’ikibuga cy’indege n’amazu akoreramo amashami ya ONU.

Umutwe wa Al-Shabab niwo yigambye ibyo bitero

Comments are closed.