SSP HILLARY wari umaze imyaka Irenga 6 nk’umuvugizi wa RCS yasimbuwe

13,513

Urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa rwabonye umuvugizi mushya usimbura Hillary wari umaze imyaka hafi 7

Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, urwego rw’igihugu rushinzwe infungwa n’abagororwa rwatangaje ko rufite umuvugizi mushya w’urwo rwego uje gusimbura SSP HILLARY wari umuvugizi warwo guhera mu mwaka wa 2014.

Kuri twitter yarwo, bavuze ko SSP HILLARY asimbuwe na SSP UWERA GAKWAYA PELLY wari umaze iminsi avuye kwiga mu ishuri rikuru ry’igipolisi riherereye mu karere ka musanze.

Biravugwa ko HILLARY yaba nawe agiye gukomeza ikiciro cya gatatu mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye i Musanze. SSP Hillary yakoranye neza n’itangazamakuru, ni umwe mu bayobozi utaratinyaga gutanga amakuru y’urwego akorera, mu ijambo rye, yashimiye cyane abo bakoranye anashimira itangazamakuru kuko kubwe asanga barakoranye bya hafi cyane.

Comments are closed.