Kanye West yatangaje ko “ari kugerageza gutandukana na Kim Kardashian”

3,899
indo Banner01
Kim na Kanye

Kanye West, umuhanzi ubu uvuga ko ashaka kwiyamamariza kuyobora leta zunze ubumwe za Amerika, yanditse kuri Twitter uyu munsi kuwa gatatu ko ari kugerageza gutandukana n’umugore we Kim Kardashian, nyuma gato ubwo butumwa ahita abusiba.

Kanye na Kim bashakanye mu 2014 ubu bafitanye abana bane, ni abantu bavuzwe cyane kandi bakunze kuvugwa mu itangazamakuru.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko Kanye, uyu munsi yanditse kuri Twitter ati: “Maze igihe ngerageza gutandukana na Kim kuva yahura na Meek kuri Warldolf ku mpinduka mu magereza”.

Umuraperi (rapper) Meek Mill wari warafunzwe, yafunguwe mu 2018, muri uwo mwaka yahuye na Kim Kardishian muri hotel ya Waldorf i New York.

Bikekwa ko muri ubu butumwa – yahise asiba – Kanye West akeka ibindi ku bufatanye bwatangiye icyo gihe bwa Meek na Kim mu guharanira impinduka mu bijyanye no gukurikirana ibyaha i Los Angeles mu 2018.

Kuwa mbere nijoro, Kanye West nabwo yari yatangaje ubutumwa bwinshi kuri Twitter, bumwe aza kubusiba, aho yavuze ko umugore we yashatse kumufungisha nyuma y’igikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye muri leta ya South Carolina.

Muri icyo gikorwa, Kanye yavuze uko we n’umugore we bafashe icyemezo cyo kudakuramo inda y’umukobwa wabo.

Nyuma, Kanye yagiye kuri Twitter yandikaho ko “Kim yashatse kunjyana kwa muganga ngo bamfungireyo kuko navuze uko narokoye umukobwa wacu”. Ubu butumwa nabwo yahise abusiba.

Gutanga ibitekerezo byahagariswe.