Sudan: Ibihugu bitandukanye byatangiye guhungisha aba diplomates bayo

4,659
Kwibuka30

Mu gihe intambara ikomeje kubica bigacika muri Sudan, ibihugu bitandukanye bikomeje gucyura aba diplomates babo ngo batazahitanwa n’intambara.

Urutonde rukomeje kwiyongera rw’ibihugu byahungishije abadiplomate n’abaturage babyo bibakura mu murwa mukuru wa Sudan, mu gihe imirwano ikaze ikomeje aho i Khartoum.

Ku cyumweru Amerika n’Ubwongereza byatangaje ko byahungishije abadiplomate babyo bibakura muri icyo gihugu.

Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Espagne ni bimwe mu bindi bihugu na byo ku cyumweru byakoze ibikorwa byo guhungisha abadiplomate n’abaturage babyo.

Urugamba rukaze rwo guhanganira ubutegetsi rushyamiranyije igisirikare cya Sudan n’umutwe witwara gisirikare witwa Rapid Support Forces (RSF), rwatumye haba urugomo mu bice bitandukanye by’igihugu.

Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko mu gitondo cyo ku cyumweru bahungishije mu ndege abantu bari munsi ya 100 babatwaye muri kajugujugu eshatu za gisirikare zo mu bwoko bwa Chinook, mu gikorwa “cyihuse kandi cyagenze neza”.

Ambasade y’Amerika i Khartoum ubu irafunze, ndetse ubutumwa bwo kuri Twitter bwayo buvuga ko nta mutekano uhari uhagije kugira ngo leta y’Amerika ishobore guhungisha Abanyamerika bandi bari muri Sudan.

Leta y’Ubwongereza yashoboye guhungisha mu ndege abadiplomate bayo hamwe n’imiryango yabo ibakura muri icyo gihugu, mu cyo yise igikorwa “cy’urusobe kandi cyihuse”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza James Cleverly yavuze ko uburyo bushoboka bwo guhungisha abandi Bongereza basigaye muri Sudan ari “bucye cyane”.

Ku cyumweru, ibindi bihugu byinshi byatangaje ko byari birimo gukora ibikorwa byo guhungisha abaturage babyo bibakura muri Sudan:

  • Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yemeje ko indege itwaye Abafaransa n’abandi ku cyumweru yageze muri Djibouti
  • Abaholandi bacyeya bavuye i Khartoum mu ndege y’Ubufaransa, ndetse Ubuholandi bwari bwizeye guhungisha abandi baturage babwo ku mugoroba wo ku cyumweru
  • Igisirikare cy’Ubudage cyavuze ko indege ya mbere mu ndege eshatu yari yamaze kuva muri Sudan, yerekeje muri Jordan (Jordanie), itwaye abantu 101
  • Ubutaliyani na Espagne byahungishije abaturage babyo – itsinda ry’abahagarariye Espagne muri Sudan ryari ririmo n’abaturage ba ArgentinaColombiaIrelandPortugalPoland (Pologne)Mexico (Mexique)Venezuela na Sudan
  • Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau yavuze ko leta ya Canada yamaze guhungisha abadiplomate bayo bakoreraga muri Sudan
Kwibuka30

Ibindi bihugu na byo ku wa gatandatu byashoboye guhungisha abaturage babyo.

Abantu barenga 150, biganjemo abo mu bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu, hamwe na Misiri, Pakistan na Canada, bahungishijwe banyuze mu nzira y’inyanja bajyanwa ku cyambu (ikivuko mu Kirundi) cya Jeddah cyo muri Saudi Arabia (Arabie Saoudite).

Hashize igihe hari abanyeshuri benshi b’abanyamahanga batabaza basaba ubufasha – bo muri Afurika, Aziya no mu Burasirazuba bwo Hagati – na bo baheze i Khartoum, umujyi w’abaturage bagera kuri miliyoni esheshatu.

Hagati aho, hari amakuru avuga ko internet isa nkaho yose itakigora muri Sudan, ibi bikaba bishobora kubangamira cyane guhuza ibikorwa by’ubufasha ku bantu baheze i Khartoum no mu yindi mijyi.

Urugamba rwo guhanganira ubutegetsi rwatumye ibisasu bya rutura bimishwa mu murwa mukuru wa Sudan, abantu babarirwa mu magana barishwe naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomeretse.

Kurasana bya hato na hato n’imishwa ry’ibisasu i Khartoum n’ahandi, byatumye habura umuriro w’amashanyarazi no kugera ku biribwa n’amazi mu buryo butekanye ku baturage benshi.

Uduhenge twinshi dusa nk’utwagiye twemeranywaho n’impande zombi twarenzweho, harimo no guhagarika imirwano mu gihe cy’iminsi itatu yo kwizihiza ikiruhuko cya kisilamu cya Eid al-Fitr, cyatangiye ku wa gatanu.

Ku cyumweru, Amerika yatangaje itsinda ryo guhangana n’amakuba rizoherezwa “guhuza ibikorwa by’ubutabazi ku babucyeneye bo muri Sudan no hanze yayo”.

Samantha Power, ukuriye ikigo cy’Amerika cy’iterambere mpuzamahanga (USAID), yavuze ko iryo tsinda rizatangira rikorera muri Kenya, rigashyira imbere gutuma “ubufasha bw’imibereho burokora ubuzima bugera ku babucyeneye cyane kurusha abandi”.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rivuga ko imirwano yiciwemo abantu barenga 400 naho abandi babarirwa mu bihumbi barakomeretse.

Ariko umubare w’abapfuye ucyekwa ko ari munini cyane kurushaho kuko abantu barimo kugorwa no kugera kwa muganga, mu gihe byinshi mu bitaro by’i Khartoum byabaye ngombwa ko bifunga imiryango kubera imirwano.

Hamwe n’i Khartoum, akarere ka Darfur ko mu burengerazuba bw’igihugu, aho umutwe wa RSF watangiriye, na ko kagizweho ingaruka zikomeye n’iyi mirwano.

ONU (UN) yaburiye ko abantu bagera ku 20,000 – biganjemo abagore n’abana – bahunze Sudan bajya gushaka ubuhungiro hakurya y’umupaka muri Tchad (Chad), bavuye i Darfur.

Leave A Reply

Your email address will not be published.