Sudani y’Epfo: Abanyamakuru 6 batawe muri yombi bazira amashusho yagaragaje Perezida yihindanyije

5,096
Kwibuka30

Abanyamakuru batandatu bakorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamuru rwa Sudani y’Epfo batawe muri yombi aho bakurikiranyweho ibijyanye n’amashusho aherutse gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Perezida Salva Kiir yinyariye.

Mu minsi ishize Perezida Kiir Mayardit yagaragaye mu mashusho yinyariye mu ruhame ubwo yari mu muhango wo gufungura ku mugaragaro umushinga wo kubaka umuhanda muri iki gihugu.

Mu banyamakuru bakurikiranye uyu muhango harimo abagaragaye bapfuye nyuma yo kuburirwa irengero nk’uko bamwe batangiye kubigarukaho ku mbuga nkoranyambaga.

Kwibuka30

Kuri ubu Perezida w’Ihuriro ry’Abanyamakuru muri iki gihugu (UJOSS), Patrick Oyet yavuze ko batanu muri aba banyamakuru batawe muri yombi ku wa 03 Mutarama 2023 mu gihe undi yafashwe umunsi wakurikiyeho nk’uko The Citizen yabyanditse.

UJOSS ivuga ko aba batawe muri yombi bakekwaho kuba bafite amakuru y’uko aya mashushusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, igasaba ko ibyavuye mu iperereza byatangazwa vuba kandi mu buryo bunyuze mu mucyo.

Iti “Niba hari ibyagaragaye bijyanye no kwica amahame agenga umwuga nihagaragazwe uko byakozwe ndetse n’uko biri gukurikiranwa mu buryo bunyuze mu mucyo ndetse bwubahirije amategeko.”

Akomeza avuga ko UJOSS izakomeza gukorana n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano mu kwimakaza imibanire myiza y’abanyamakuru n’izindi nzego hagamijwe iterambere ry’igihugu.

Perezida Kiir w’imyaka 71 bikekwa ko yaba afite uburwayi bw’urwungano rw’inkari, indwara zikunze kwibasira abageze mu za bukuru, ari nayo mpamvu icyo gihe inkari zashotse ntabimenye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.