Suede yohereje MICO ukekwaho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi

6,429
Kwibuka30

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 27 Mata 2022 nibwo Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico yagejejwe ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali avuye muri Suède.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukaba bumukurikiranyeho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda  bugaragaza ko Jean Paul Micomyiza yavutse mu mwaka 1972 avukira mu kagari k’Agasengasenge  mu murenge wa Cyarwa-Sumo  mu Karere ka Huye.

Ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru kiravuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu Murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya Siyanse.

Kwibuka30

Ubushinjacyaha  kandi bugaragaza ko Muri Kaminuza  Bwana Jean Paul Micomyiza  yari mu cyitwaga  ‘Comité de crise’, rikaba ryari  itsinda ryari rifite inshingano zo gushakisha no kumenyekanisha abatutsi bagombaga kwicwa.

Mu 2020 nibwo Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwagaragarije Suède, uruhare rwa Jean Paul Micomyiza  muri Jenoside yakorewe Abatutsi,ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.busaba ko yazanwa mu Rwanda akagezwa imbere y’Ubutabera.

Uregwa yabaye mu Mujyi wa Gothenburg mu gihugu cya Suede, ahaba imyaka igera kuri 15, yasabye ubwenegihugu bwa Suède ariko arabyangirwa hashingiwe ku kuba ari umunyapolitiki. Yatawe muri yombi nyuma y’aho u Rwanda rusabye ko yoherezwa kubera ko akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Suède icumbikiye batatu bakatiwe igifungo cya burundu bahamijwe ibyaha bya jenoside abarimo Théodore Rukeratabaro wakatiwe mu 2018, Claver Berinkindi wakatiwe mu 2017 na Stanisilas Mbanenande wakatiwe mu mwaka w’i 2013.

Comments are closed.