Tanzaniya: Perezida yasabye abagore bo muri icyo gihugu kugabanya umuvuduko mu kubyara

5,648
Kwibuka30

Perezida wa Tanzaniya Samiya Suluhu yasabye abagore bo muri icyo gihugu kwihangana bakagabanya umuvuduko bafite mu kubyara kuko mu minsi iri imbere bishobora gutera ikibazo gikomeye ku mibereho y’igihugu

Bitandukanye n’uwo yasimbuye Perezida wa Tanzaniya Samiya suluhu yasabye abagore bo muri icyo gihugu kugira uruhare rugaragara mu kugabanya umuvuduko w’imbyaro kuko bimaze kugaragara ko uwo muvuduko uri ku rwego rwo hejuru, bityo ko hatagize igikorwa icyo cyaba ari ikibazo mu minsi iri imbere.

Perezida yagize ati:”Ejo nabwiwe ko mu gace kamwe gusa ka Buselesele mu Karere ka Geita konyine gusa havuka abana bari hejuru y’1000 mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, abo bana ni benshi cyane bikabije”

Kwibuka30

Perezida yakomeje avuga ko kubyara byari byiza kuko ari umugisha ariko ko muri ibi bihe abagore bakwiye kugira uruhare rugaragara mu kugabanya uwo muvuduko, yavuze ko mu myaka iri imbere igihugu cyazisanga imbere y’ikibazo gikomeye cyo gutunga abo bantu mu gihe ubushobozi bwo ntabwo.

Yagize ati:”Ubu muribaza hazaba hakenewe amashuri angana ate? Ibitaro bingana bite? Ibiryo bingana bite mu gihe uno muvuduko wakomeza utya kuri runo rugero? Rwose mudufashe mubigire ibyanyu”

Mu mwaka wa 2020 icyegeranyo cyakozwe na Banki y’Isi cyavuze ko ikigero cy’imbyaro muri icyo gihugu kiri ku rwego rwo hejuru ku buryo buri mubyeyi abarirwa imbyaro zingana na 4.8, icyo cyegeranyo kigakomeza kivuga ko iryo tumbagira ry’imibare riterwa n’umubare munini w’abangavu baterwa inda n’abagabo batari ababo, cyangwa se bagaterwa inda bakiri bato.

Ibi perezida yavuze bitandukanye cyane n’umurongo wa perezida wamubanjirije Nyakwigendera Joseph Pombe Magufuli we wavugaga ko Abanyatanzanya bagomba kubyara ko nta mpamvu yo guhagarika mu gihe Imana yaguhaye umugisha wo kubona urwo rubyaro.

Leave A Reply

Your email address will not be published.