Turahirwa Moses yemeye ko iwe hafatiwe urumogi ariko ko atazi uko rwahageze

5,947
Kwibuka30

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yemereye urukiko ko akoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi, avuga ko yarunywaga  ari mu Butaliyani mu gihe cy’imyaka ibiri yamazeyo.

Mu iburanisha ry’urubanza rwe ryatangiye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 10 Gicurasi 2023, Turahirwa Moses yemeye ko ubwo yatabwaga muri yombi yafatanywe urumogi mu rugo rwe, gusa avuga ko atazi uburyo rwahahageze.

Uyu musore umaze iminsi agarukwaho mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, akurikiranweho ibyaha bibiri birimo icyo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse  no gukoresha inyandiko mpimbano.

Uyu musore yisobanura avuga ko mu gihugu cy’u Butaliyani kuhanywera urumogi  bidafatwa nk’icyaha.

N’ubwo mu miburanire ye yashimangiraga ko yanyweraga urumogi mu Butaliyani, hari ubutumwa aherutse kunyuza ku rukuta rwe rwa twitter, ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda ko ”bwamwemereye kunywera urumogi mu mihanda ya Kigali nta nkomyi.”

Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko imiterere y’ibyaha Turahirwa aregwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.

Kwibuka30

Icyakora, Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, atanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate, ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

Me Dr Asiimwe Frank na we wunganira Turahirwa, yibukije Urukiko ko rukwiye kurebera ku kuba umukiliya wabo ari ubwa mbere akurikiranyweho ibyaha ibyo ari byo byose, rukamurekura.

Yibukije kandi ko ari ihame kuba umuburanyi yaburana adafunzwe, uretse igihe hari impamvu zikomeye.

Me Bayisabe yavuze ko umukiliya wabo ashobora gutegekwa kugira ibyo yubahiriza, mu gihe yaba arekuwe, kandi ko ntaho yatorokera cyane ko urwandiko rwe rw’inzira rwafatiriwe n’Ubushinjacyaha, yibutsa Urukiko ko n’imipaka y’u Rwanda irinzwe neza ku buryo ntaho yanyura.

Byongeye ngo afite abishingizi, na we ubwe akaba yatanze nk’ingwate ibyangombwa bya Moshions, inzu ye ihanga imideli ifite agaciro k’arenga miliyari eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi yiyongeraho mushiki wa Turahirwa wari mu Rukiko akaba asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza wemeye kumwishingira, banongeraho ko na Se yagombaga kugaragara mu Rukiko yishingira umuhungu we, ariko imihanda iramugora kubera ibiza biherutse kwibasira Intara y’Iburengerazuba.

Nyuma yo kumva impande zombi, Umucamanza yavuze ko icyemezo cy’urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kizatangazwa ku wa 15 Gicurasi 2023.

Leave A Reply

Your email address will not be published.