Perezida Ndayishimiye arashinjwa kubogamira kuri M23 nyuma y’inama aherutse kugira Abakongomani

7,603
Kwibuka30

Nyuma y’ijambo perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi aherutse kuvugira muri Kenya asaba ko abakongomani bagomba gushaka uburyo bumvikana ubwabo mu gukemura ikibazo bafitanye nk’abanyagihugu, bamwe mu banyapolitiki baramushinja kubogamira ku ruhande rwa M23.

Nyuma y’aho kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2022 perezida w’u Burundi akaba n’umuyobozi wa EAC Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira mu biganiro bihuza Abakongomani muri Kenya, bamwe mu banyapolitiki baramushinja kubongamira ku ruhande rw’umutwe wa M23 ndetse ko yaba ashyigikiye icyiswe Balkanisation.

Ku isonga ry’abo banyapolitiki, harimo Bwana Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Bwana Fayulu avuga ko Evariste NDAYISHIMIYE nk’umuyobozi w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba atari akwirye kuvuga kuriya, ku bwe Evariste yari akwiriye gusaba ko ahubwo hakongerwa imbarga zo gukubita abarwanyi b’umutwe wa M23 bamaze kwigarurira ibice bitari bike mu burasirazuba bwa Congo.

Kwibuka30

Fayulu akomeza avuga ko ibyavuye mu masezerano ya Luanda bizatuma hari ibice bimwe na bimwe bya Congo bitazongera kubarizwa ku butaka bwabo, icyo bamwe mu bahezanguni bise “Balkanisation”, Bwana Fayulu yagiz ati:”ibyemezo byafatiwe i Luanda kuwa 23 Ugushyingo 2022 biyobowe na Perezida Juao Laurenco, n’ibyifuzo byagaragajwe na Perezida Evariste  Ndayishimiye kuwa 28 Ugushyingo 2022 mu biganiro bya Niyirobi, akaba ari nawe uyoboye EAC , ni ikimenyetso cy’uko Perezida Evariste Ndayishimiye ari gukorana n’abandi bayobozi b’ibihugu byo mu Karere, mu gushigikira umutwe wa M23 no gushyira mu bikorwa umugambi wa Balkanisation.

Si Ubwambere Martin  Fayulu ashinja Abayobozi b’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari kuba inyuma w’umugambi wo gucamo DRC ibice, kuko aheruka no gushyinja Perezida Tshisekedi wa DRC ubugambanyi no gukorana n’u Rwanda na Uganda mu gushyira mu bikorwa uwo mugambi.

Ku rundi ruhande ariko, Martin Fayulu yakunze kunengwa n’abatari bake  bamushinja ubuhezanguni n’urwango rukomeye agaragaza ko afitiye Abanyarwanda n’Abagande, bituma ahora abashyira mu majwi kuba inyuma y’ibibazo by’umutekano muke ubarizwa mu Burasirazuba bwa DRC ,n’ubwo kenshi nta bimenyetso bifatika ajya agaragaza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.