U Buyapani bwahaye u Rwanda imbuto z’imboga zaguzwe arenga miliyoni 900Frw

7,740
Kwibuka30

Leta y’u Buyapani ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe iterambere mpuzamahanga (JICA), yahaye Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) imbuto z’imboga zaguzwe amadolari ya Amerika ibihumbi 950, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 900.

Abahinzi bazahabwa izo mbuto ni abo mu turere 18 ari two Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Gatsibo, Kayonza, Nyagatare, Rwamagana, Kamonyi, Muhanga, Huye, Nyanza, Musanze, Gicumbi, Burera na Rulindo.

JICA ivuga ko yatanze imbuto z’umwimerere z’imiteja, ibitunguru, inyanya, karoti, amashu, pwavuro, ibiringanya na dodo, zikazahabwa abahinzi baciriritse bahombejwe na Covid-19.

Izi mbuto biteganyijwe ko zizahingwa kuri hegitare 4,200 guhera muri iki gihembwe cy’ihinga 2021 A, ndetse no mu kizakurikiraho cya 2021 B (mu gihe cy’itumba), abahinzi bakazajya bazihabwa n’abacuruzi b’inyongeramusaruro nk’uko bisanzwe.

Umuyobozi uhagarariye JICA mu Rwanda, Maruo Chin yagize ati “Ntabwo dutanze gusa imbuto muri uyu mushinga ahubwo dukangurira abahinzi gukoresha imbuto zifite ubuziranenge, kugira ngo babone umusaruro mwiza kandi uhagije”.

Yongeyeho ati “Abahinzi tubitezeho ko umusaruro bazabona uzabafasha kongera intungamubiri, bikaba bituma bagira ubudahangarwa bw’umubiri ku ndwara zirimo na Covid-19”.

Kwibuka30

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Musabyimana Jean Claude, avuga ko abahinzi b’imboga bazajya bahabwa ku buntu igice kimwe (50%) cy’imbuto, ikindi gice 50% bacyiyishyurire.

Musabyimana na Maruo bashyize umukono ku masezerano yo guha abahinzi inkunga y

Musabyimana na Maruo bashyize umukono ku masezerano yo guha abahinzi inkunga y’imbuto z’imboga

Yagize ati “Ubuhinzi bw’imboga ni kimwe mu byiciro byahuye n’ibibazo byo kutabona imbuto zo gutera mu gihe cya Covid-19, bitewe n’uko imboga zitabikika abahinzi bagize ikibazo cyo kudakomeza kubona ubushobozi bwo kuzihinga”.

“Uturere tuzasabwa gushaka abantu bafite imirima bifuza guhinga imboga cyangwa basanzwe bazihinga, baba abari mu makoperative cyangwa abaturage basanzwe ariko bemera ko bazashyiraho icya kabiri cy’izikenewe, ikindi gice kingana na 50% kizaba ari inkunga”.

Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI yakomeje avuga ko Leta izaha abahinzi ubumenyi no kuberekera mu mirimo bazaba bakora, by’umwihariko Ikigo giteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB) kikazabafasha kugeza umusaruro ku masoko.

Uretse gutera inkunga ibikorwa by’ubuhinzi, Ikigo JICA gisanzwe gitanga inkunga y’ibikoresho n’abahanga bo kwerekera Abanyarwanda mu bijyanye no gutanga amazi meza, mu ikoranabuhanga, mu bijyanye n’ingufu, mu kubaka imihanda ndetse no guteza imbere uburezi.

(Src: Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.