Liberiya: Inoti y’amadori 20 yatumye arohama mu mugezi arapfa.

8,253
Kwibuka30
In this photo illustration, a close up of a US 20 Dollar Bill featuring President Andrew Jackson photographed on August 3,2020 in London,England.

Umugabo wo muri Liberiya witwa Tamba Lamine yarohamwe mu mugezi arapfa ubwo yasimbukaga ku iteme ajya gutora inoti y’amadorari 20(arenga gato ibihumbi 19,000Rwf) yari iguye mu mugezi  wo mu murwa mukuru Monronviya.

Tamba yarohamye mu mugezi wa Masurado unyura hagati ya Monrovia n’akarere kahariwe inganda ka Bushrod Izlanda  nkuko BBC yabitangaje.

Polisi yatangaje ko Tamba Lamine yageze mu mugezi akabasha gutora iyo noti ye ndetse akayereka abari bamushungereye ariko ahita arohama arapfa.

Kwibuka30

Iyo noti yatakaye mu mugezi ubwo Tamba Lamine yarimo agenda n’amaguru ku iteme riri kuri uwo mugezi ari kumwe n’inshuti ye.

Lamine na Mugenzi we bari kumwe hari ibicuruzwa bari bagurishirije hamwe (bari abazunguzayi) bituma yumva ko agomba gutora iyo noti ye kuko yari guhaho inshuti ye umugabane wayo ungana n’amadorari 5( hafi 5000Rwf).

Umuvugizi wa polisi yavuze ko Lamine yarohamye akazimira nyamara abari bamushungereye atora iyo noti ye mu mazi baketse ko nta kibazo yari afite.

Urupfu rwa Lamine rwateye benshi agahinda dore ko n’umurambo we utaraboneka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.