U Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa
Icyegeranyo cya 2022 cy’Umuryango Transparency International (Corruption Perceptions Index/CPI) cyahaye u Rwanda amanota 51% ku Isi mu bijyanye no kutagira ruswa, mu gihe muri 2018 rwari rwagize 56. U Rwanda kandi rwaje ku mwanya wa 54 mu bihugu 180 byakorewemo ubwo bushakashatsi.
Ibihugu bya mbere ku Isi mu kutagira ruswa ari byo Finland na New Zealand birarusha u Rwanda amanota 36%, kuko byabonye amanota 87%.
Ku rwego rwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, u Rwanda ruza ku mwanya wa Kane ndetse no ku wa Mbere muri Afurika y’Uburasirazuba no mu Karere ruherereyemo.
Igihugu gikurikira u Rwanda muri aka Karere ni Tanzania iza ku mwanya wa 94 n’amanota 38%, hagakurikiraho Kenya ya 123 n’amanota 32%, Uganda ikaba iya 142 n’amanota 26%, Congo (DRC) ni iya 166 n’amanota 20%, u Burundi bukaba ubwa 171 n’amanota 17%.
Ibihugu byarushije u Rwanda muri Afurika yo hepfo y’Ubutayu bwa Sahara ni Seychelles ku mwanya wa 23 ku Isi n’amanota 70%, ndetse na Cap Vert na Botswana ku mwanya wa 35 ku Isi n’amanota 60%.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi yatangaje iby’iki cyegeranyo avuga ko muri rusange ibara ry’umutuku ari ryo ryiganje ku Isi bitewe n’uko ibihugu byinshi kandi binini ari byo byamunzwe na ruswa.
Umukuru wa Transparency International-Rwanda, Ingabire Marie-Immaculée , avuga ko amanota 49% u Rwanda rubura mu cyegeranyo cy’uyu mwaka aterwa n’imitangire ya serivisi iha icyuho ruswa, ndetse no kuba hari Abaturarwanda ngo bumva bagura ikintu cyose bahawe.
Ingabire akomeza avuga ko mu nzego z’ibanze ari ho serivisi zikomeje gutangwa nabi nyamara ari zo zegerejwe abaturage kugira ngo babone ibyo bakeneye hafi.
Ati “Uzambwire Umuyobozi w’Akarere wariye ruswa, ni uko batayirya? Ko tuzi ko Umuyobozi w’ibitaro atarara izamu ku kazi ariko ukabona yariraye kandi ntacyo Mayor yabivuzeho? Ntawe uzakubwira ko yahaye Mayor ruswa ariko afite aho ayacisha, baba babiziranyeho.”
Ati “Iyo Veterinaire mu cyaro avuze ko ataza kuvura itungo utamuhaye aya lisansi kandi tuzi ko Leta yamuhaye akazi ikamuha n’uburyo bwo kugakora, urenda kumbwira ko Gitifu aba atabizi?”
Umuryango Transparency International-Rwanda urasaba Inzego za Leta kuvana ibyo zivuga mu magambo bigashyirwa mu bikorwa, cyane ku mvugo yamamaye ivuga ko ruswa yose itazihanganirwa.
Umuvunyi Mukuru wungirije, Mukama Abbas avuga ko bagiye kubaza ibanga ibihugu bihora biza ku mwanya wa mbere muri Afurika bikoresha, kuko ngo n’ubwo ruza mu myanya ya mbere kuri uyu mugabane hari amanota agenda agabanuka buri mwaka.
Mukama ati “Mwumvise ko muri 2018 twari dufite amanota 56%, kuba tumanuka ubu tukaba dufite 51% ntabwo bidushimishije, twifuje nk’inzego zishinzwe kurwanya ruswa mu Gihugu kureba ’impamvu ibitera, hari Cap Vert wumva bahora ari aba mbere, byaba byiza ko twazasaba inzego zibishinzwe tugasura ibyo bihugu.”
Umuvunyi Mukuru wungirije akomeza avuga ko hagati aho basaba inzengo zose mu Gihugu gushyiraho komite zo kurwanya ruswa, yaba iy’igitsina, ikimenyane no kunyereza umutungo.
Mukama avuga kandi ko amashuri yose mu Gihugu yasabwe kwigisha uburyo bwo kurwanya ruswa nk’uko bigisha amasomo asanzwe.
Urwego rw’Umuvunyi kandi ruraburira abantu bafite imitungo y’ikirenga ko hazajya habaho gukurikirana niba itarabonetse mu buryo bw’amanyanga, harimo no kwiba Leta bakabitsa iyo mitungo ku bandi bantu.
Comments are closed.