Uburusiya bwatangije intambara kuri Ukraine

7,528
Kwibuka30

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yatangaje ko Putin yamaze gutangiza ibitero mu buryo bwuzuye kuri Ukraine”.

Minisitiri Dmytro Kuleba yavuze ko Ukraine izakora uko ishoboye ikirenegra(ikirwanaho) anavuga ko isi ishobora kandi igomba guhagarika perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Kwibuka30

Ambasaderi Sergiy Kyslytsya wa Ukraine muri ONU/UN yavuze ko uhagarariye Uburusiya muri ONU yemeje ko perezida we yatangaje ntambara ku gihugu cya Ukraine, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

BBC ivuga ko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine nawe yabwiye CNN ati: “ibitero byatangiye.”

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yahakanye ko bari kurasa imijyi ya Ukraine – ivuga ko bari kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare, ibirindiro n’ibigo by’ingabo zirwanira mu kirere bifite “intwaro zikomeye”, nk’uko ibiro ntaramakuru bya leta RIA bisubiramo iyo minisiteri.

Comments are closed.