Ubushinjacyaha bwongeye gusabira Paul Rusesabagina igifungo cya burundu
Ku nshuro ya kabiri, Ubushinjacyaha bwongeye gusaba Urukiko rw’Ubujurire ko Paul Rusesabagina ahanishwa igifungo cya burundu, mu gihe yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko Rukuru, Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi.
Kuri uyu wa Mbere taliki ya 24 Mutarama 2022, Urukiko rw’Ubujurire rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN anayibera umuyobozi, Nsabimana Callixte alias Sankara wayibereye umuvugizi na bagenzi babo 19 baregwamo ibyaha by’iterabwoba.
Impamvu Ubushinjacyaha busabira Paul rusesabagina igifungo cya burundu, buvuga ko ibyaha Rusesabagina yakoze biremereye ndetse akaba atarigeze yemera ko yabikoze ngo anabisabire imbabazi, bityo ko nta mpamvu yagabanyirizwa igihano nk’uko byagenze mu iburanisha ry’ubushize.
Mu iburanisha ry’uyu munsi, Ubushinjacyaha bwanenze ko hari abagabanyirijwe ibihano kubera ko bireze ibyaha cyangwa ari ubwa mbere bakurikiranywe hirengagijwe uburemere bw’ibyo bakurikiranyweho.
Ni ingingo ireba abaregwa 10 ari bo Rusesabagina Paul, Nizeyimana Marc, Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Théogène na Mukandutiye Angelina.
Ubushinjacyaha bwananenze kuba hari abahawe igihano kiri munsi y’igito giteganywa n’amategeko ku byaha baregwa.
Abarebwa n’iyi ngingo barimo Sankara, Nizeyimana, Nikuzwe Siméon, Ntabanganyimana Joseph , Niyirora Marcel, Iyamuremye Emmanuel, Nsengimana Herman, Kwitonda André, Nshimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chrétien, Hakizimana Théogène na Mukandutiye Angelina.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bitari bikwiye ko Paul Rusesabagina agabanyirizwa ibihano, bushimangira ko Rusesabagina akwiye gufungwa burundu, kuko ngo kuba ari ubwa mbere akurikiranywe bidakwiye ko hakirengagizwa uburemere bw’ibyo akurikiranyweho.
Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko rw’Ubujurire ko Rusesabagina yagombaga guhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu cyateganyirijwe icyaha kiremereye mu byo yahamijwe, nk’uko giteganywa n’ingingo ya 61 n’iya 62 z’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Rusesabagina Paul ntiyigeze yitabira urubanza rw’ubujurire ngo agire icyo asubiza kuri iyo ngingo.
Ku wa 20 Nzeri 2021 ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye Paul Rusesabagina imyaka 25; naho Nsabimana Callixte alias Sankara, Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, Matakamba Jean Berchmans, Shaban Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nsabimana Jean Damascène bakatirwa imyaka 20 y’igifungo.
Ubushinjacyaha bushimangira ko impamvu yakatiwe imyaka 25 nubwo hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 18 n’iya 19 z’itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba, urukiko rwasanze Rusesabagina ahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba n’icyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba ariko akaba adahamwa n’icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe.
Ibindi bikorwa by’iterabwoba Rusesabagina aregwa, ngo byakozwe mu bitero no gutera inkunga iterabwoba nk’uko byasobanuwe, bigize icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba.
Icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba gihanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nomero 46/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya iterabwoba hamwe n’icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byateje urupfu gihanishwa igihano cy’igifungo cya burundu hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 19 n’iya 37 z’iryo tegeko.
Comments are closed.