Uganda: Abahoze bayobora inteko ishingamategeko bahawe imodoka nshya za V8
Ababaye ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, bashyikirijwe imodoka zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser V8, bamenyeshwa ko bazajya bazihindurirwa buri myaka itanu, banasobanurirwa impamvu babikorewe.
Izi modoka zizafasha aba banyapolitiki mu ngendo zabo, bazishyikirijwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda uriho ubu, ari we Anita Among kuri uyu wa Mbere tariki 18 Ukuboza 2023, mu muhango wabereye ku Ngoro y’iyi Nteko.
Abahawe izi modoka, ni; Al Haji Moses Kigongo, Edward Kiwanuka Ssekandi, Ambasaderi Francis Butagira, Prof. Edward Rugumayo, na Rebecca Kadaga uheruka kuba Perezida w’iyi Nteko.
Mu kubashyikiriza izi modoka, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko uriho ubu, Hon. Anita Among yabamenyesheje ko bazajya bahabwa imodoka nshya nyuma ya buri myaka itanu.
Ibizajya bitangwa kuri izi modoka, nk’amafaranga y’amavuta zikoresha (Lisansi/Mazutu), kuzikoresha ndetse n’imishahara y’abashoferi, bizajya bitangwa na Leta.
Yagize ati “Muzishakira abashoferi, bazahita bahabwa akazi n’Inteko Ishinga Amategeko, kandi Inteko izajya yishyura abashoferi banyu. Imodoka izakomeza kuba ari umutungo wa Guverinoma ya Uganda. Inteko Ishinga Amategeko izakomeza kwishyura amavuta y’izi modoka.”
Yavuze kandi ko mu gihe imodoka izajya igira ikibazo gikomeye, izajya igarurwa, ubundi nyiranyo agahabwa indi nshya.
Ati “Namwe muri umutungo wa Guverinoma ya Uganda, rero mugomba gukomeza kwitabwaho no gukurikiranwa.”
(Src: Radio10)
Comments are closed.