Uganda: Abantu 21 batawe muri yombi basanzwe mu birori byo guhuza ibitsina

28,991
Batawe muri yombi basanzwe mu kirori cyo guhuza ibitsina (sex party)

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi abantu 21 bikekwa ko bari bari mu kirori cyo guhuza ibitsina.

Ikirori cyaberaga munzu y’umuturage ahitwa Kireka mu Karere ka Wakiso muri Kampara.

Igipolisi cyavuze ko cyahawe amakuru mbere yuko ikirori gitangira kigasaba kuza kumenyeshwa nanoge ibirori bitangiye.

Umuvugizi wa polisi muri Kampara yavuze ko bahawe amakuru ko imikino yo guhuza ibitsina itangiye bagahita bagera aho byaberaga.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo Perezida Museveni yahagaritse ibikorwa bihuza abantu benshi mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19 imaze kwica abagera kuri 89 muri Uganda.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko bagose inzu ibirori byaberagamo bagata muri yombi abari bari muri iyo nzu bose.

Yongeyeho ko abafashwe bajyanwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kira aho bakurikiranweho ibyaha byo kutubahiriza amabwiriza y’umukuru w’igihugu no gukora ibikorwa byaba inkomoko y’ikwirakwizwa rya Covid-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.