Uganda: Kainerugaba wazamuwe mu ntera agirwa general wuzuye yashimiye ise Museveni
Kainerugaba MUHOOZI umaze akanya azamuwe mu ntera agirwa General wuzuye, yashimiye ise Museveni.
Nyuma yo kuzamurwa mu ntera agahabwa ipeti rya General byuzuye yashimiye perezida MUSEVENI wamugiriye icyizere akamuha irindi peti.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, General KAINERUGABA yavuze ko ashimiye se cyane, ko ubu ngubu aribwo akazi kagiye gukorwa neza kurushaho.
Mu bundi butumwa bwe yagize ati:”Mu gihe ubu tugizwe general wuzuye, reka tubereke ko dushobora kubigeraho. Reka mbwire abatavuga bakomeze baturebere”
Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Muhoozi yahise anasimburwa nk’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, uwo mwanya uhabwa Kayanja Muhanga wazamuwe akava ku ipeti rya Général Major agirwa Lieutenant Général.
Ntabwo higeze hatangazwa izindi nshingano Muhoozi yahawe mu gisirikare cya Uganda uretse ko azakomeza kuba umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano.
Lt Gen Muhoozi ni umugabo w’imyaka 48 akaba umubyeyi w’abana batatu. Yabonye izuba ku wa 24 Mata 1974, avukira muri Tanzania mu Mujyi wa Dar es Salaam, aho se (Yoweri Kaguta Museveni) yabaga.
Ni imfura mu muryango w’iwabo akaba ari na we muhungu rukumbi Perezida Museveni afite. Hashize igihe binugwanugwa ko ashobora kuba ari gutegurwa ngo azasimbure se ku butegetsi, nubwo impande zombi zakunze kubihakana.
Mu 1999 nibwo Muhoozi yinjiye mu ngabo za Uganda, mu 2000 arangiza amasomo yakurikiranaga mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka ‘Royal Military Academy Sandhurst’.
Muri uyu mwaka Muhoozi yahise ahabwa ipeti rya Sous Lieutenant ndetse ashyirwa mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu. Muri uyu mutwe yari umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imyitozo.
Muhoozi yabaye muri uyu mwanya kugeza mu 2001 ubwo yazamurwaga mu ntera agahabwa ipeti rya Captain. Mu 2002 yagiye gukomereza amasomo ya gisirikare mu Misiri. Aha yize amasomo ajyanye no kuyobora batayo.
Mu 2003 ubwo hakorwaga impinduka mu mikorere y’umutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida zikava ku kwitwa PPU zikitwa ‘Presidential Guards Brigade (PGB)’. Muhoozi wari Captain yahise agirwa Major ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora Batayo ikoresha imodoka za gisirikare ajya no mu Kanama gashinzwe imiyoborere mu gisirikare cya Uganda.
Muri uyu mwaka ni na bwo yoherejwe ku rugamba bwa mbere, ubwo iyi batayo yari ayoboye yahabwaga inshingano zo kurwanya inyeshyamba LRA mu gace ka Soroti.
Mu 2007 yaje kongera koherezwa ku rugamba ubwo yahabwaga inshingano zo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF zari zigaruriye pariki ya Semiliki.
Mu mpereza za 2007 yoherejwe na Leta ya Uganda gukomereza amasomo ya gisirikare muri ‘Fort Leavenworth’, ishuri rya gisirikare riherereye i Kansas. Aha yahavuye mu 2008, mu kwezi kwa Nyakanga muri uwo mwaka ahita atangira andi masomo ajyanye no kumanukira mu mitaka bimenyerewe ku bazwi nka ‘Para-Commandos’. Aya masomo yayigiye muri ‘US Army’s Airborne School’ iherereye muri Leta ya Georgia.
Muri uyu mwaka Muhoozi yahise azamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Lieutenant Colonel ndetse ahabwa inshingano zo kuyobora umutwe udasanzwe ‘Special Force’ mu ngabo za Uganda. Uyu mutwe ufite inshingano zo kurwanya iterabwoba no kurinda abayobozi abayobozi bakomeye mu gihugu.
Mu 2011 yagize uruhare rukomeye mu gutoza no gutoranya abasirikare b’indobanure bazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Muri uyu mwaka ni na bwo yongeye kuzamurwa ahabwa ipeti rya Colonel.
Mu ntangiro za 2011 yongeye gusubira ku ntebe y’ishuri ajya kuminuriza muri ‘South African National Defence College’. Aha yahamaze amezi atandatu, muri Kanama 2012 ahita agirwa Général de Brigade.
Hagati ya 2013 na 2014, Muhoozi ni umwe mu basirikare ba Uganda boherejwe muri Sudan y’Epfo mu gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana n’ibibazo by’umutekano muke. Mu 2020 yongeye kugirwa umuyobozi wa Special Force, umwanya yavuyeho agirwa Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka. Aka kazi yagafatanyaga no kuba umujyanama wa Perezida mu by’umutekano.
Comments are closed.