Maroc yasabye umwuzukuru wa Mandela gusaba imbabazi ku magambo aherutse kuvuga

5,832

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc ryandikiye impuzamashyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika CAF ko ryategeka umwuzukuru wa Mandela agasaba imbabazi nyuma y’amagambo aherutse kuvugira ku kibuga

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu bwami bwa Maroc ryasabye ubuyobozi bwa Ruhago muri Africa CAF gutegeka umwuzukuru wa Nelson Mandela Bwana Zwelivelile Mandela agasaba imbabazi MAroc n’abaturage ba Maroc bose nyuma y’amagambo ya politiki uyu mugabo yakoresheje kuri uyu wa 13 Mutarama muri Algeria ubwo yari yatumiwe nk’umushyitsi mukuru mu gutangiza imikino ya CHAN 2023 ku kibuga cyitiriwe sekuru.

Bwana Zwelivelile ubwo yafataga ijambo ku kibuga cyitiriwe sekuru Nelson Mandela giherereye muri icyo gihugu cya Algeria, yavuze ko igihugu kimwe ku isi aricyo cya Sahara Oriental, nicyo cyonyine kikiri munsi y’ubukoloni bw’ikindi gihugu, nubwo atavuze neza icyo gihugu gikoloniza Sahara, yashatse kumvikanisha ko ari igihugu cya Maroc, igihugu kimaze igihe cyarigaruriye agace ka Sahara.

Nyuma y’ayo magambo, Federation Royale Marocaine de Football ryariye karungi ndetse ritanga n’ikirego aho ubuyobozi bwa CAF bugomba gusabanura impamvu mu muhango w’imikino nk’iyo havugiwemo amagambo ya politiki afatwa nk’igitutsi ku gihugu nka Maroc.

Umuvugizi w’impuzamashyirahamwe mu mupira w’amaguru muri AFRICA CAF yavuze ko ababishinzwe bagiye kwicara hamwe bagasesengura neza ijambo ryavuzwe n’uriya mwuzukuru wa Mandela, nyuma hakaza gufatwa umwanzuro ukwiriye.

Ijambo ry’uwo mugabo, ryongeye kubyutsa imvururu no guterana amagambo hagati ya Algeria na Maroc ibihugu bibiri nabyo bidacana uwaka, kubera ko Algeria ivuga ko ishyigikiye ubwigenge bw’agace ka Sahara, agace Maroc ivuga ko ari akayo, bityo kugaha ubwigenge kwaba ari ugucamo kabiri igihugu cyabo.

Bwana Zwelivelile arasanga igihugu cya sahara Oriental aricyo gihugu cyonyine kitari cyigenga ku isi

Twibutse ko muri ino mikino ya CHAN igihugu cya Maroc kitayitabiriye nyuma y’aho igihugu cya Algeria cyanze ko abakinnyi ba Maroc binjira mu gihugu cyabo bazanywe n’indege ya Royal Air Maroc abandi nabo bakavuga ko nibatabareka baze n’indege yabo badashobora kwitabira iyi mikino, bikaba byararangiye n’ubundi batabyemerewe.

Kugeza ubu umwuzukuru wa Nelson Mandela ntaragira icyo avuga nyuma y’ibyo yategetswe, gusa bamwe mu baba hafi y’uyu mugabo bemeza ko adateze gusaba imbabazi kuko yavuze ibyo azi kandi yateguye, CAF yo yavuze ko mu mikino cyangwa mu bibuga by’umupira w’amaguru hadakwiye kuvugirwamo amagambo afite icyerekezo cya politiki.

Leave A Reply

Your email address will not be published.