Umudepite wo muri opozisiyo arasaba abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kugabanya ibiciro by’ingendo.

9,247
Rwanda|| Dr Frank Habineza wa Green Party mu gahinda k'abayoboke be  bafungwa - YouTube

Dr Frank HABINEZA uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda yasabye abayobozi ba RURA kwegura niba bananiwe kugabanya ibiciro by’ingendo biheruse kuzamurwa nta mpamvu.

Ibi Dr Hon. HABINEZA Frank, umudepite mu nteko ishingamategeko mu Rwanda akaba ari n’umuyobozi w’ishyaka riharanira demokrasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda yabivuze nyuma y’aho ikigo RURA gitangarije ibiciro bishya by’ingendo, ibiciro benshi basanga ari umutwaro uremereye cyane kuko biri hejuru ugereranije n’uko ibiciro byari byifashe mbere y’icyorexo cya Covid-19.

Mu kiganiro yagiranye na Radio10 m u gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Hon. Dr HABINEZA Frank utemeranywa na gato n’uburyo ibiciro byzamuwe, yagize ati:”Ntabwo bikwiye ko amafaranga y’ingendo yongerwa. Turasaba ko RURA yikosora ikamanura ibiciro. Ibi ntabwo tubyemera rwose”.

Hon Dr HABINEZA arasanga nta mpamvu n’imwe RURA ifite yo kuzamura ibiciro, kuko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byamanutse ku buryo bugaragara, ikindi kandi arasanga abaturage benshi baragizweho ingaruka zikomeye kubera coronavirus, ndetse besnhi bakaba barasezerewe mu mirimo yabo ku buryo ari abashomeri, bityo rero ko Leta idakwiye na gato kuzamura ibiciro by’ingendo kuko ari umutwaro ndetse uremereye rubanda.

Kubwe arasanga abayobozi ba RURA baramutse bananiwe kugabanya ibiciro by’ingendo bakwiye guhita begura kuko ntacyo baba bari gukorera rubanda nka boss wabo, yagize ati:”….Ndasaba abayobozi ba RURA kwegura mu gihe cyose baba bananiwe kumanura ibiciro by’ingendo, niba bananiwe gukorera Abanyarwanda bakwegura, RURA ikorera Abanyarwanda, nibo ba Boss, bazakora rero ibyo Abanyarwanda bashaka, nibibananira bazegure rwose”.

Uko Ingabire M.Immaculée uyobora Transparency Internatiional Rwanda abibona

Ku bwa M. Immaculée Ingabire uyobora Tranparency international ishami abibona arasanga nta mpamvu n’imwe RURA ifite yo kuba yazamura ibiciro usibye gushaka kwangisha ubuyobozi abaturage, yavuze ko twese ntawuyobewe ingaruka Abaturage bagize kubera icyorezo cya coronavirus ku buryo RURA yabikuba na zero maze ikazamura ibiciro kuri urwo rwego kandi bazi neza ko umubare w’Abanyarwanda batunzwe no gushakisha.

 Yakomeje avuga ati:”Byarambabaje cyane, kandi n’ubu ndacyabisubiramo, wagirango hari abantu batazi ukuri kw’imibereho y’abaturage, barabanje bazamura amazi, buracya bazamura amashanyarazi, uyu munsi bongeyeho ingendo”.

Yongeyeho ati: “Abakozi ba RURA rwose baraho bameze neza kandi banahembwa neza, ariko se bajya bibuka ko Abanyarwanda twese tudafite ubushobozi bungana?”

Muri REB ho wagira ngo bahahambye umusazi: Madame Marie Immaculée Ingabire  - Teradig News

Ingabire Marie Immaculee, arasanga RURA igiye kwangisha ubuyobozi abaturage.

Ingabire Immaculee yavuze ko RURA batitonze basenya leta kuko ibyo bakora byose abaturage bavuga ko ari leta ibikora, kandi bikaba binengwa cyane n’abaturage.

Ati: “Reka mbabwize ukuri, ndabizi ko bari buntuke, ariko RURA nibatitonda, RURA izasenya iyi leta. Iri kwiteranya n’abaturage mu buryo buteye ubwoba kandi bose barakubwira ngo ni leta, ntago bishimye kubera biriya bibazo bya transports.

Tariki ya 12 Ukwakira inama y’abaminisitiri nyuma yo gusuzuma aho u Rwanda rugeze ruhashya icyorezo cya COVID19, yafashe icyemezo cy’uko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zitwara abagenzi bose zemerewe gutwara bicaye ndetse na kimwe cya kabiri cy’abagenzi bahagaze ku modoka zifite ubu buryo.

Abaturage bavuga ko bagizweho ingaruga na COVID19, bari biteze ko ibiciro bisubizwa uko byari bimeze mbere y’iki cyorezo cyangwa bikajya munsi yaho kuko ibikomoka kuri peteroli nabyo ibiciro byabyo byagabanutse ku rwego rugaragara.

Gusa icyatunguranye ni uko ibi biciro byaje biri hejuru y’ibya mbere ndetse hari n’aho ibiciro byiyongereye kurusha n’ibiciro byo muri COVID19.

Comments are closed.