Umunya-Eritrea wari impunzi muri Nouvelle-Zélande yabaye umudepite

7,323
Kwibuka30

Ibrahim Omer yabaye umudepite muri Nouvelle-Zélande

Ibrahim Omer ukomoka muri Ertrea yabaye umudepite muri Nouvelle-Zélande ubwo ishyaka arimo ryabonaga insinzi mu matora yo kuwa gatandatu taliki 17 Ukwakira.

Kwibuka30

Ishyaka Ibrahim Omer arimo ryatsindiye imyanya 64 bituma yinjira mu nteko nk’umudepite kuko ari ku mwanya wa 42 ku rutonde rw’iri shyaka rya minisitiri w’intebe Madamu Jacinda Ardern.

Ibrahim Omer yageze muri Nouvelle-Zélande avuye mu nkambi yo muri Sudan, aho yari yageze avuye iwabo muri Ertrea nk’impunzi muri 2003.

Ageze muri Nouvelle-Zélande yakoze isuku muri Kaminuza ya Victoria nyuma anayigamo, aboneraho no kwinjira muri Politiki.

Insinzi ya Ibrahim yayituye abakozi bahembwa amafaranga make n’abahoze ari impuzi, intego ye ngo ni ukurwanira abantu bari mu buzima nk’ubwo yanyuzemo ngo babone amahirwe y’ubuzima bwiza.

Leave A Reply

Your email address will not be published.