Umufana w’umuhanzi Ricky Martin, yibagishije inshuro 40 kugira ngo ase nawe

2,658
Kwibuka30

Ricky Martin ni rimwe mu mazina azwi rugando rw’imyidagaduro cyane cyane muri Amerika y’Amajyepfo aho akomoka, kuko ni umuhanzi w’indirimbo w’icyamamare, akaba n’umwanditsi wazo.

Ricky Martin afite za Miliyoni z’abafana hirya no hino ku Isi, ariko ni bakeya mu bafana be bakoze ibikorwa byerekana ko barengereye mu kumufana nk’ibyakozwe na Fran Mariano, umufana wa Ricky Martin ukomoka muri Argentine, bivugwa ko yibagishije inshuro 40 kugira ngo ase nawe.

Fran Mariano, ni umugabo wakoze ibishoboka byose kugira ngo ase na Ricky Martin kuva yatangazwa ko ari umwe mu bagabo 100 b’igikundiro kurusha abandi ku Isi. Kuva ubwo, Fran Mariano yagerageje uburyo bwose bwatuma yihinduramo Ricky Martin, harimo no kwiteza inshinge mu bitsike zirimo amavuta yagenewe gushyirwa muri za moto, n’ibindi bitandukanye yakoresheje byamusigiye ibikomere ku mubiri no ku mutima.

Kwibuka30

Inkuru dukesha urubuga www.odditycentral.com, mu kiganiro Fran aherutse gutanga, yagize ati, “ Kimwe cya kabiri cy’isura yanjye sinkicyumva, sinkumva ko izuru rinteyeho, akananwa sinkumva… iyo ngiye kunywa ‘champagne’ binsaba kubanza kufunga agatambaro mu ijosi, kuko nyinywa imenekaho.”

Fran Mariano yahariye ubuzima bwe kwihindura ngo ase na Ricky Martin. Ku bw’amahirwe makeya ye, ibyo yagiye akorerwa ntibyamuhiriye ahubwo byarangiye isura ye ihindutse uko atifuzaga. Vuba aha ngo aherutse kugomwamo amavuta ya moto yari yaratewe mu isura, kandi ibyo ngo bishobora kuzamugiraho ingaruka ubuzima bwe bwose.

Kuko nawe yamaze kumva ko yarengereye mu byo yakoze, kandi ibyo yakoze bikaba bitasubira inyuma ngo yongere asubirane, Mariano avuga ko ashaka kubwira Isi yose inkuru ye, yizeye ko wenda hari abo yafasha ikabarinda kuzahura n’ibibazo nk’ibyo arimo kunyuramo muri iki gihe.

(Src:Kigalitoday)

Leave A Reply

Your email address will not be published.