Musanze: Yagerageje kwica umugore we, byanze ariyahura

2,865
Kwibuka30

Umugabo witwa Jean Bosco yiyahuye nyuma y’aho agerageje kwica umugore we amutemye ariko ntapfe ahubwo agakomereka.

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umugabo witwa Jean Bosco NZEYIMANA yapfuye yiyahuye kuri iki cyumweru nyuma y’aho agerageje kwica umugore we amutemye umuhoro mu mutwe ariko Imana ikinga ukuboko ntiyapfa.

Aya makuru yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkotsi Bwana Kabera Canisius wavuze ko uwo mugabo yabanje kujya gutegera umugore we aho asanzwe anyura avuye mu kazi, mazi aramutema mu mutwe, arangije nawe ajya kwiha umuti wica uzwi nka Tiyoda.

Gitifu yagize ati:”Umugore asanzwe ari umukozi nyakabyizi muri iyi mirimo yo kubaka ibiraro. Ubwo yatundaga ibikoresho, umugabo yamucunze ari mu kazi aza kumutegera mu nzira aramutema, nta wamenye igihe yamutegeye”

Kwibuka30

Uwo mugabo akimara gutema umugore we ngo yahise anywa wa muri wa Tiyoda kuko yari yawitwaje, abatabara basanga yashizemo umwuka.

Gitifu Kabera, yavuze ko uwo muryango asanganywe amakimbirane aturuka ku mitungo, aho ngo uwo mugabo yigeze gufungwa, nyuma yo gufungurwa asanga ngo umugore we yagurishije imitungo irimo inka.

Uwo muyobozi yagize inama atanga ati “Icya mbere mbwira abaturage ni ukubihanganisha, kuko iyo umuntu avuye muri sosiyete yari imuzi abantu barahangayika, umuryango we ubu urababaye, abana be basigaye bahangayitse”.

Avuga ko abo bana be ngo bavukaga ku bagore babiri uwo mugabo yashatse, umuto ari we bari barashakanye byemewe n’amategeko ari na we yatemye, mu gihe umukuru bari baratandukanye, ati “Urumva rero abana b’impande zombi, barababaye kuko babuze umubyeyi wabo n’umuryango we urababaye”.

Uwo muyobozi yasabye abatuye Umurenge wa Nkotsi, kwirinda ibyaha kuko atari cyo gisubizo cy’ibibazo, abasaba ko mu gihe imiryango igiranye amakimbirane, kujya bagana inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano, bakagaragaza ikibazo cyabo aho kubika ibibazo mu mutima bishobora kubyara urupfu.

Mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wagejejwe mu bitaro bya Ruhengeri ngo ukorerwe isuzuma, umugore akimara gutemwa yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyakinama, aho basanze yakomeretse cyane bahita bamwohereza mu bitaro bya Ruhengeri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.