Umuhanda Huye-Nyamagabe wangiritse, abagenzi babuzwa kuwukoresha

1,485
Kwibuka30

Umuhanda Huye-Nyamagabe ubu nturi nyabagendwa kuko wacikiye hagati y’Agasantere ka Karambi n’ikiraro cya Mwogo.

Kwibuka30

Umwe mu batuye i Huye ukorera mu Karere ka Nyamagabe wahanyuze uyu muhanda wamaze gucika, mbere gato y’uko Polisi iwufunga, yabwiye itangazamakuru ko wacitse uruhande rumwe, ariko n’urwasigaye nubwo imodoka zakwirwamo rukaba rudakomeye kuko rwagiye rusatagurika.

Uwo muhanda birakekwa ko waciwe n’amazi yagiye yinjiramo buke buke biturutse ku mugezi wa Mwogo uca hafi aho ukunze kuzura.

Kuri ubu imodoka zitwaye abagenzi ziri guhagarara hakurya no hakuno y’ahacitse hanyuma abagenzi bakambuka n’amaguru, bakajya mu zindi modoka z’amasosiyete atwara abantu, zikagurana abagenzi bari barimo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.