Umunyamideli ndetse n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri Finland, Olivia Oras, yapfuye ku myaka 27 nyuma yo kugira ikibazo gikomeye cyabaye ubwo yari amaze guterwa ikinya mu ivuriro ryigenga riherereye mu murwa mukuru wa Helsinki, aho yari agiye gukorerwa igikorwa cyo kubagwa hagamijwe kunoza ubwiza bwe.
Urupfu rw’uyu mukobwa wari uzwi cyane mu rubyiruko rwo muri Finland rwateye agahinda gakomeye mu muryango we, inshuti ndetse no mu bakurikiranaga ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga. Kugeza ubu, Polisi ya Helsinki yatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu ndetse n’uruhare ivuriro ryamubaze rishobora kuba rifite muri iki kibazo.
Nk’uko amakuru yatangajwe n’umuryango wa Olivia abivuga, uyu munyamideli yatakaje ubwenge nyuma yo guterwa ikinya mbere y’uko abaganga batangira igikorwa cyo kumubaga. Yahise ajyanwa byihuse mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza ya Helsinki ariko nyuma abaganga bemeza ko yitabye Imana.
Polisi yatangaje ko iri gukora iperereza ku byaha bishobora kuba byarakozwe birimo uburangare cyangwa amakosa ashobora kuba yarabaye mu gihe cyo gutanga ubuvuzi. Ubu iperereza riracyari mu ntangiriro, bityo ntiharamenyekana niba hari umuntu cyangwa ikigo kizabibazwa.
Uko yamenyekanye
Olivia Oras yatangiye kwamamara akiri muto cyane. Yafunguye konti ye ya Instagram afite imyaka 14, maze mu gihe gito aba umwe mu bakobwa bakurikirwaga cyane muri Finland. Mu mwaka wa 2016 yanagaragaye muri filime mbarankuru yiswe “The Perfect Selfie”, yagaragazaga ubuzima bwe n’uburyo imbuga nkoranyambaga zagiraga uruhare mu buzima bwe bwa buri munsi.
Nubwo yigeze guhura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse no kunywa ibiyobyabwenge nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo mu Buholandi, yaje kwiyubaka yongera kwisanga mu bikorwa by’ubugiraneza no gufasha abandi. Mu myaka ya nyuma y’ubuzima bwe yari yarashinze umuryango witwa Oras Respiratus, ufasha ubushakashatsi ku ndwara zifata ibihaha, nyuma y’uko se asanganwe indwara ya pulmonary fibrosis.
Impaka ku mutekano w’ibikorwa byo kunoza ubwiza
Urupfu rwa Olivia rwongeye gukangurira abantu benshi kwibaza ku mutekano w’ibikorwa byo kubaga cyangwa kunoza ubwiza bikorerwa mu mavuriro yigenga. Nubwo ikinya gikoreshwa mu buvuzi bwa kijyambere gifatwa nk’icyizewe, impuguke zigaragaza ko hashobora kubaho ibibazo bikomeye birimo guhagarara k’umutima, ibibazo byo guhumeka, cyangwa se ibindi bibazo byihariye by’umubiri bishobora gutuma umurwayi yitaba Imana.
Abaganga b’inzobere mu gutera ikinya bavuga ko mbere y’igikorwa icyo ari cyo cyose cyo kubaga hakwiye gukorwa isuzuma ryimbitse ry’ubuzima bw’umurwayi, hagategurwa uburyo bwihutirwa bwo gutabara mu gihe hagize ikibazo kivuka.
Nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwe, abantu ibihumbi n’ibihumbi bagiye ku mbuga nkoranyambaga bavuga amagambo yo kwihanganisha umuryango wa Olivia Oras. Benshi bahamyaga ko yari mukobwa ufite impano, ushishikajwe no gufasha abandi kandi wari umaze imyaka mike agarutse mu buzima busanzwe nyuma y’ibigeragezo byinshi yari yaranyuzemo.
Mu gihe iperereza rikomeje, urupfu rwa Olivia Oras rukomeje guteza impungenge ku mutekano w’ibikorwa byo kunoza ubwiza bikomeje kwamamara hirya no hino ku isi, cyane cyane mu rubyiruko rushora amafaranga menshi muri serivisi zigamije guhindura isura cyangwa kongera ubwiza bw’umubiri.