Umutoza Frank Lampard yeretswe umuryango umusohora muri Chelsea

7,151

Umwongereza wakiniye Chelsea akayikoreramo amateka akomeye muri ruhago, ndetse akaza no kuyibera umutoza, Frank James Lampard, yamaze kwirukanwa nyuma y’amezi 18 gusa yari amaze i Stamford Bridge ku nk’umutoza mukuru, akaba ashobora gusimburwa n’umudage Thomas Tuchel.

Ntabwo muri iyi minsi Chelsea yari imerewe neza kuko nyuma y’imikino 19 yicaye ku mwanya wa cyenda aho irushwa amanota 11 na Manchester United, akaba arushwa amanota 5 na Liverpool ya kane.

Lampard wagizwe umutoza wa Chelsea muri Nyakanga 2019, mi mwaka we wa mbere yasoje shampiyona mu makipe 4 ya mbere ndetse anagera ku mukino wa nyuma muri FA Cup.

Lampard yari yasinye amasezerano y’imyaka itatu, ndetse anahabwa amafaranga atubutse agura abakinnyi batandukanye barimo Kai Havertz na Timo Werner bo kumufasha kugera ku ntego yari yihaye.

Gusa uko yari yabiteguye siko byagenze kuko umusaruro wari ukomeje kuba mubi kuri iyi kipe yifuza kuzakina UEFA Champions League umwaka utaha.

Ikipe ya Chelsea yagize iti “Imikinire n’umusaruro w’ikipe ntibyahuraga n’ibyo tuba twiteze, ikindi kuba ikipe nta cyerekezo gihamye ifite nabyo byari ikibazo gikomeye”.

Nyir’ikipe, Umuherwe Roman Abramovic yagize ati “Uyu ni umwanzuro ukomeye ku ikipe, ntibiturutse kuba nari mfitanye umubano mwiza na Frank, kandi ndamwubaha”.

Ni umugabo w’umunyamurava kandi ufite ikinyabupfura, gusa muri ibi bibazo twarimo byari bikwiye guhindura abatoza”.

Mu izina rya buri wese mu ikipe, abayobozi ndetse nanjye ubwanjye, dushimiye byimazeyo Frank ku bwa byinshi yafashije iyi kipe nk’umutoza mukuru, tukaba tumwifuriza ibyiza mu buzima buri imbere”.

Biravugwa ko Frank Lampard agiye gusimburwa na Thomas Tuchel uheruka kwirukanwa muri PSG yo mu Bufaransa. Lampard abaye umutoza wa 10 wirukanwe ku ngoma ya Abramovic nk’umuyobozi wa Chelsea

Thomas Tuchel bivugwako ariwe uzasimbura Lampard

Comments are closed.