Undi mukinnyi wa France yagize imvune itazatuma akina kino gikombe cy’isi

6,545
Kwibuka30

Nyuma y’abandi bakinnyi bakomeye b’ikipe y’umupira w’amaguru y’Ubufaransa batazitabira kino gikombe kubera imvune, ubu byemejwe ko na Benzema atazakina kubera imvune yagiriye mu myitozo.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubufaransa FFF ryatangaje ko rutahizamu wayo Bwana Karim Benzema yagize imvune mu myotozo yo kuri uyu wa gatandatu, imvune izatuma uyu mugabo uherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza w’imwaka yitabira igikombe cy’isi kri butangire mu kanya muri Quatar.

Bwana Didier Deschamps umutoza w’ikipe nkuru y’igihugu yavuze ko uyu mugabo yagize imvune mu itako ubwo yari mu myitozo hamwe n’abandi, abaganga b’ikipe bakaba bavuga ko iyo mvune itatuma ajya mu kibuga mbere y’ibyumweru bitatu.

Kwibuka30

Umutoza Didier yavuze ko ababjwe cyane n’ibura ry’uyu mugabo mu mikino y’igikombe cy’isi, ariko ko yizeye abandi bakinnyi be, yagize ati;”Kubura Benzema mu gikombe cy’isi ni igihombo gikomeye, ariko hari icyizere ko abandi nabo bazakora neza kandi bakaziba icyuho cya mugenzi wabo utabashije gukomezanya nabo”

Benzema Karim ashobora gusimbuzwa bitarenze uyu wa mbere nk’uko amabwiriza ya FIFA abiteganya. Imvune ya Benzema itumye aba umukinnyi wa gatatu w’iyi kipe utazitabira imikino y’iki gikombe nyuma ya Paul Pogba na Kgolo Kante nabo bagize imvune zitabemerera gukina.

Karim Benzema w’imyaka 34 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi bari bitezweho byinshi mu ikipe ye ndetse no muri kino gikombe cy’isi, niwe uherutse kwegukana ballon d’or nk’umukinnyi wahize abandi ku isi umwaka ushize. Yari inshuro ya kabiri uno mugabo ahamagarwa mu ikipe y’igihugu mu gikombe cy’isi nyuma yo guhamagarwa mu mwaka wa 2014.

Leave A Reply

Your email address will not be published.