Ambasaderi wa Zimababwe muri Amerika yahamagajwe ngo asobanure impamvu ambasaderi wayo USA yiswe ibandi

8,596
Kwibuka30

Nyuma yaho kuri uyu wa mbere abayobozi mu ishyaka rya ZANU PF bise uhagarariye Leta Zunze ubumwe za Amerika “IBANDI” Amerika yahamagaje uhagarariye igihugu cya Zimbabwe muri Amerika ngo asobanure impamvu ambasaderi wayo yiswe ibandi

Kuri uyu wa mbere taliki ya 27 Nyakanga 2020 nibwo umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi Zanu PF yavuze ko Amerika iri gutera inkunga imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na Leta, avuga ko Ambasaderi wa Amerika muri icyo gihugu, Brian Nichols ameze nk’ibandi.

Umunyamabanga wungirije ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika muri Afurika, Tibor Nagy yavuze ko ibyavuzwe na Zanu PF ari ubushotoranyi, ari nayo mpamvu bahamagaje Ambasaderi wa Zimbabwe.

Hashize igihe ambasaderi wa Amerika muri Zimbabwe atabanye neza na Guverinoma iriho.

Kwibuka30

Mu Ugushyingo 2019 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Zimbabwe yavuze ko bazamuhambiriza, amushinja kwitwara nk’utavuga rumwe n’ubutegetsi.

Zimbabwe imaze igihe isaba gukurirwaho ibihano by’ubukungu bitandukanye birimo ibyo Amerika yagiye ifatira icyo gihugu ku bwa Perezida Robert Mugabe.

America Protests Zimbabwe

Brian Nichols yari yakiriwe na Mnangagwe nka Ambasaderi wa Leta Zunze ubumwe za Amerika muri Zimbabwe

Leave A Reply

Your email address will not be published.