Hamenyekanye igihe urukingo rwa Covid-19 ruzaba rwageze mu Rwanda

9,524
Kwibuka30
About the Rwanda Compass | Rwanda Compass for SBC

Minisitiri w’Ubuzima,Dr.Ngamije Daniel,yatangaje ko u Rwanda rwamaze gutanga ubusabe bw’urukingo rwa Covid-19 ndetse ngo muri Werurwe 2021 ruzaba rwageze mu gihugu ruhabwe abagera kuri 20% barimo abakozi bo kwa muganga, abafite indwara zidakira nk’umuvuduko w’amaraso, diabète, asthma n’izindi zo mu buhumekero, abakuze bafite hejuru y’imyaka 65, abakora mu nzego zituma bashobora kugira ibyago byo kwandura nko kuri gasutamo n’abandi bahura n’abantu benshi.

Mu kiganiro yahaye IGIHE natwe dukesha iyi nkuru, Dr Ngamije yatangaje ko muri icyo cyiciro, inkingo zizatangwa ari izishobora guhabwa abaturage 20% muri miliyoni 12,7 batuye u Rwanda.

Ati “Nizo dufiteho uburenganzira ubu. 20% gusa ya miliyoni 12,7 by’abaturage ni zo tugomba kubona ariko n’uburyo bwo gushaka amafaranga bukaba burimo kugira ngo tuzabashe kuva kuri 20% tujya kuri 60% nibura.”

Nta gihe ntakuka kiremezwa cy’igihe urwo rukingo ruzaba rwamaze kugerera mu gihugu, kuko magingo aya rutaremezwa ndetse n’inganda zitaratangira kuzikora ku bwinshi ku buryo zakwirakwizwa hose.

Kwibuka30

Ati “Urukingo rubonetse kuko inganda nazo zigomba gutangira kurukora kandi zihereza ibihugu byose ku Isi, ni ukuvuga ngo nibura abo 20% inkingo twazibona mu mpera z’ukwezi kwa gatatu umwaka utaha hanyuma abandi bakazagenda bakurikira uko inganda zigenda zongera ubushobozi bwazo bwo gukora inkingo. Ntabwo nakubwira itariki ngo abo bandi 40% biyongera ngo ni iki gihe ariko ibyo aribyo byose ni mbere y’uko uriya mwaka wa 2021 urangira.”

Minisitiri Dr Ngamije Daniel yatangaje ko u Rwanda rwubahirije itariki ya 07 Ukuboza 2020 yari yatanzwe nk’igihe ntarengwa ibihugu byose bigomba kuba byatanze ubusabe bw’inkingo za COVID-19, aho ari kimwe mu byemerewe kuzahabwa inkingo 20% by’abaturage bose b’igihugu mu cyiciro cya mbere.

Dose imwe y’urukingo igura angahe?

Buri rukingo mu ziri kugeragezwa zashyiriweho igiciro ku buryo bizwi ngo nk’umuntu umuntu atewe inshuro imwe (dose) igura aya mafaranga, hanyuma yaterwa ebyiri, ikiguzi kingana gutya na gutya.

Nk’urukingo rwa AstraZeneca, nirwo ruhendutse muri zose. Dose imwe igura amadolari ane, ni hafi 4000 Frw. Bisobanuye ko u Rwanda rushatse gukingira abaturage bose b’igihugu bagahabwa dose ebyiri nk’uko biteganywa, wasanga rwakwishyura asaga miliyari 100 Frw.

Leave A Reply

Your email address will not be published.