USA: Abadepite bangiye Prezida Trump kwegezayo amataliki y’amatora

10,751
Kwibuka30
Photos of President Donald J. Trump Working in the White House ...

Abakuru bo mu ishyaka ry’abarepubulikani rya Perezida Donald Trump banze igitekerezo cye cyuko amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka akwiye kwigizwa inyuma kubera impungenge zuko ashobora kubamo uburiganya.

Senateri Mitch McConnell ukuriye abarepubulikani muri sena aho iri shyaka rifite ubwiganze na Kevin McCarthy urikuriye mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite aho ridafite ubwiganze, bombi bamaganye icyo gitekerezo.

Bwana Trump nta bubasha afite bwo gusubika amatora, kandi ukuyatinza uko ari ko kose kwabanza kwemezwa n’inteko y’Amerika.

Mbere yaho ku munsi w’ejo ku wa kane, Perezida Trump yavuze ko kwiyongera ko gutora hifashishijwe iposita byateza uburiganya n’imibare itari yo y’ibyava mu matora.

Yatanze igitekerezo cyuko amatora yacyererezwa kugeza igihe yakorwa “neza, mu buryo bwizewe kandi burimo umutekano”.

Hari gihamya nke yo gushyigikira ibyo Bwana Trump avuga, ariko amaze igihe anenga bikomeye gutora hifashishijwe iposita, uburyo avuga ko bushobora kubamo uburiganya.

Leta z’Amerika zirashaka koroshya kurushaho uburyo bwo gutora hifashishijwe iposita kubera ko hari impungenge ku buzima zitewe n’iki cyorezo cya coronavirus.

Coronavirus : l'OMS dans le viseur de Donald Trump – Jeune Afrique
Kwibuka30

Prezida Trump yatanze icyo gitekerezo nyuma yuko imibare mishya igaragaje ko ubu ari bwo ubukungu bw’Amerika bwongeye kuzahara, kuva haba izahara rikomeye ry’ubukungu ryo mu myaka ya 1930.

Aba Republicains babyifashemo gute?

Senateri McConnell yavuze ko nta na rimwe mu gihe cyashize amatora ya perezida muri Amerika yigeze atinzwa.

Yabwiye igitangazamakuru WNKY cyo muri leta ya Kentucky ati: “Nta na rimwe mu mateka y’iki gihugu, mu ntambara, mu bihe bitoroshye [by’ubukungu] no mu ntambara hagati y’abaturage, tutigeze tugira amatora ahuriweho na za leta kandi akabera ku gihe cyagenwe”.

“Tuzashaka uburyo ibyo twongera kubikora nanone kuri iyi tariki ya gatatu y’ukwa cumi na kumwe”.

Bwana McCarthy yunze mu rye, ati: “Nta na rimwe mu mateka y’amatora ahuriweho na za leta tutigeze tugira amatora kandi dukwiye gukomereza aho tugakora amatora yacu”.

Hagati aho, senateri Lindsay Graham, ushyigikiye Bwana Trump, yavuze ko gutinza amatora “atari igitekerezo cyiza”.

Ariko, umunyamabanga wa leta y’Amerika Mike Pompeo yanze kujyanwa mu kuba yagira icyo avuga kuri icyo gitekerezo cya Bwana Trump.

Abajijwe n’abanyamakuru niba perezida ashobora gutinza amatora, yavuze ko “atavuga ku bintu by’amategeko bigikomeje”.

Hogan Gidley, umuvugizi w’ibikorwa byo kwamamaza Bwana Trump ngo yongere gutorwa, yavuze ko Bwana Trump yari arimo gusa “kugaragaza ikibazo” kiriho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.