Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge yatawe muri yombi, arakekwaho kwaka ruswa abaturage 

6,016

Umuyobozi Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza yahagariswe akekwaho kwaka ruswa abaturage by’umwihariko abageze mu zabukuru kugira ngo abashyire ku rutonde rw’abazajya bahabwa amafaranga y’ingoboka.

Umwe mu bayobozi bo mu murenge wa Mukarange yabwiye IGIHE ko uyu muyobozi yahagaritswe by’agateganyo. Yavuze ko byari bimaze iminsi bivugwa ko yaka amafaranga ya ruswa abaturage.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mukarange babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu muyobozi yakundaga kwaka ruswa abaturage bakuze kugira ngo abashyire ku rutonde rw’abazajya bahabwa mafaranga y’ingoboka, utayatanze ntiyandikwe.

Umwe yagize ati “Twarishimye cyane ahubwo byari byaratinze kuko abasaza benshi n’abakecuru bagiye bagaragaza icyo kibazo ariko ubuyobozi ntibugire icyo bubikoraho.”

Uyu muyobozi yabaye ahagaritswe by’agateganyo kugira ngo ibyo ashinjwa bikorweho iperereza.

Comments are closed.