Utugari 6 two mu Turere twa Nyamagabe na Nyamasheke twasubijwe muri gahunda ya #gumamurugo#

8,888
Kwibuka30

Nyuma y’aho tumwe mu duce two mu Turere twa Nyamagabe na Nyamasheke dusanzwemo ubwandu bwa coronavirus, ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu imaze gushyira hanze itangazo rivuga ko utugari 6 two muri utwo turere tubiri twasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo mu gihe k’iminsi 15 byibuze.

Kwibuka30

Mu Karere ka Nyamagabe Utugari tubiri twashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo ni aka Kigeme na Ruhunga, mu gihe mu Karere ka Nyamasheke utugari 4 twa Mubuga, Butare, Gitwa na Jarama natwo twasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo.

Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu yasabye abaturage bo muri utwo tugari kubaha no gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya coronavirus bakirinda gukora ingendo zitari ngombwa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.