Nyanza: Umugabo yigongeye umwana we w’uruhinja atabizi arapfa.

18,132
Kwibuka30

Umugabo yigongeye umwana we arapfa. (Photo archives)

Umugabo utuye mu Karere ka Nyanza, umurenge wa Busasamana yaraye yigongeye umwana we w’uruhinja ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Nyakanga 2020. Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana yemejwe na Bwana Egide BIZIMANA umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, yabwiye umunyamakuru wa Kigali today dukesha iyi nkuru ko byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Kwibuka30

Yagize ati:”…nibyo koko, byabaye ahagana saakumi n’imwe z’umugoroba, umugabo yasohotse mu nzu agiye gusohoka mu rugo, ntiyabonye ko umwana we w’umwaka yamukurikiye, undi yinjira mu modoka, aracana, asubiye inyuma yumva agonze ikintu gituritse, asohotse kurena asanga ni umwana we agonze

Gitifu Egide yavuze ko uwo mugabo yahise amushyira mu modoka amwirukankana kwa muganga ariko bagerayo yashizemo umwuka.

Bwana Egide yagiriye inama abantu kujya babanza kureba impande zose z’imodoka mbere yo guhaguruka.

Leave A Reply

Your email address will not be published.