Uburusiya-Ukraine: Uburusiya bwanze kwitaba mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha

2,997
Kwibuka30

Uburusiya bwanze kwitaba mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, aho Ukraine iri gusaba ihagarikwa ry’ibitero.

Ambasaderi w’uburusiya I Lahe mu Buhorandi, Alexender Shulgin, yavuze ko igihugu cye nta gahunda yo kwitaba uru rukiko gifite.

Umucamanza mukuru w’uru rukiko rwa ONU, yababajwe no kuba Uburusiya butitabiriye.

Kwibuka30

Uhagarariye Ukraine ,Anthon Korynevych, yabwiye urukiko ko kuba intebe z’Uburusiya zirimo ubusa bisobanura byinshi.

Yagize ati”Ntibari hano ahubwo bari ku rugamba”.

Ukraine yasabye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha gusaba Uburusiya guhagarika ibitero, kwirinda ko abasivile bakomeza gukomerekera mu ntambara, guhagarika ibikorwa byose byerekeza kuri genocide, no guhagari imvugo zigaragaza umugambi wa genocide.

Uburusiya na Ukraine byose ni abanyamuryango b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, kandi bose bashyize umukono ku masezerano yo gukumira Genocide.

Comments are closed.