“Uyu munsi twariyubatse kugira ngo duheshe agaciro abacu”: Sadate wibuka abe bishwe ku italiki nk’iyi
Taliki nk’iyi ngiyi z’ukwezi kwa Mata umwaka w’i 1994 nibwo Bwana Sadate MUNYAKAZI wigeze kuyobora ikipe ya Rayon Sport yabuze ababyeyi, abavandimwe ndetse n’abandi benshi bo mu muryango we bishwe n’interahamwe zibaziza gusa ko bari mu bwoko bw’Abatutsi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa X rwahoze rwitwa twitter aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi 160, Bwana Munyakazi Sadate yavuze amagambo arimo umubabaro ariko aherekejwe no gukomera, abonera akanya ko gushimira byimazeyo umuryango FPR Inkotanyi wahagaritse genocide yakorewe Abatutsi.
Mu magambo ye, Bwana Sadate Munyakazi yavuze taliki ya 30 Mata 1994 nibwo uwari Burugimesitiri w’icyahoze ari Komini NTONGWE Bwana KAGABO KARORI yameye amakuru y’aho bari bihishe kwa maman Salehe, neza neza ahubatse gare ya Ruhango ubu ngubu.
Uyu mugabo akomeza avuga ko bari bagiye kwihisha aho hantu bizeye ko nta wuzahabakura kuko muri uwo muryango harimo interahamwe zizwi muri ako gace nka Michelin n’abavandimwe be, ariko ngo baje gutungurwa no kubona Michelin ubwe n’interahamwe yari ayoboye aribo baje kubafata maze babashyikiriza Burugumesitiri Kagabo Karori wari umaze kumenya amakuru y’aho uwo muryango wose wihishije.
Sadate avuga ko uwo munsi abo mu muryango we bashorewe bajyanwa kuri komini ari 12 nawe arimo ariko we akaza gucika interahamwe aho kuri komini ya Tambwe, mu buhamya yigeze gutanga kuri chanel ya Igihe, yavuze ko nyina witwaga Mukamutara Asselle yamwibiye isiri amubwira ko bagiye kubica ko yashaka uko acika maze arabikora, ntiyurira imodoka.
Yakomeje avuga ko abo babyeyi be Nyamwasa Faustin wari umwarimu, nyina, n’abo bavukanaga harimo na mushiki we wari ufite ibiri gusa bishwe ndetse n’abandi bo mu muryango we bishwe urw’agashinyaguro.
N’ubwo bimeze bityo, Bwana Sadate yavuze ko ubu amaze kwiyubaka, akaba ashima cyane ingabo zahoze ari FPR Inkotanyi zahagaritse jenoside, ati:”Uyu munsi turiho kuko twarokowe na FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Paul Kagame ibi ubwabyo ni igihango, igihugu cyadusabye kubabarira abatwiciye kugira ngo u Rwanda rube u Rwanda kandi twarabikoze”
Yakomeje ati:”Uyu munsi twariyubatse kugira ngo duheshe agaciro abacu bishwe urw’agashinyaguro, uyu munsi twarashibutse kugira ngo batazazima, ibi byose ariko ntibikuraho ishavu n’agahinda twatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi yatugize abo turibo“.
Ubu Sadate akaba ari umwe mu bantu bafite imyaka mike bafite uko bahagaze kuko afite ibyo akora bizwi kandi byinjiza agatubutse, we akavuga ko ibi byose biterwa n’amahirwe igihugu cyatanze kandi hadashingiwe ku bwoko ubwo aribwo bwose, ikindi kandi ubu yarashibutse.
Nubwo bimeze bityo, Sadate akomeje kubabazwa n’uko ababishe batarava ku izima kuko kugeza ubu bagifite umugambi wo gutsemba abasigaye.
Comments are closed.