Yafashe umugore we ari gusambanira n’umukozi mu kiraro cy’inkoko abatwikiramo

5,924

Umugabo wo mu gihugu cya Zambia aravugwaho kugerageza kwica umugore we nyuma yo kumufatira mu cyuho asambana n’umukozi wabo.

Umugabo witwa Chimuka wo mu gihugu cya Zambia mu gace ka Mkushi aravugwaho kugerageza kwica atwitse umugore nyuma y’aho amufatiye mu cyuho ari gusambanyirizwa mu kiraro cy’inkoko n’umukozi we bwite asanzwe amurindira inkoko ku manywa yo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Mutarama 2024.

Ikinyamakuru Zambiatoday kivuga ko uyu mugabo yari afite amakuru ko umugoreasanzwe amuca inyuma agasambana n’umukozi wabo ushinzwe kurinda ikiraro cy’inkoko.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yazindukiye ahitwa Kasumbalesa kugura ibiryo by’inkoko ze kuko mu buzima busanzwe ari umuhinzi mworozi. Uwatanze amakuru yabwiye kini kinyamakuru ko ubwo yagendaga kurangura yahise yihutira kugaruka atabimenyesheje umugore we, akimara kugera mu rugo ngo yasanze umugore yasize umwana wabo muto mu ntebe, na terefoni iri ku meza, yabajije umwana aho nyina ari undi amubwira ko atazi aho yagiye.

Bwana Chimuka yihutiye kujya kureba mu kiraro cy’inkoko anyuze mu gisenge, abona umugore we ari gusambana n’uwo mukozi wabo, ahita amanuka akinga umuryango, asuka lisansi ku nzu nayo itangira kugurumana.

Bombi bakomeje gusakuza batabaza, nibwo abaturanyi bihutiye gutabara, barabakingurira bavamo ari bazima.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi, mu gihe aba bombi bivugwa ko basambanaga bajyanywe kwa muganga.

Comments are closed.