Yafatiwe mu cyuho yiba amatara yarimbishijwe ku mihanda yo muri Kigali

5,234

Umugabo yafashwe ubwo yarimo kwiba amwe mu matara yarimbishijwe ku mikindo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwitegura Noheli n’umwaka mushya.

Iyo utembereye Umujyi wa Kigali mu masaha y’umugoroba, ku mihanda inyuranye nk’uva mu mujyi rwagati ukamanuka Kiyovu- Kimihurura- Convention Center ugakomeza Kanombe ubona umujyi ari urwererane kubera amatara yarimbishijwe ku mikindo no ku ndabo kuri iyi mihanda.

Ni ibintu bibereye ijisho ndetse biteye amabengeza kuko ubibonye ahita abona ko abantu biteguye Noheli no gusoza umwaka wa 2022 batangira umwaka wa 2023, aya matara yashyizweho mu rwego rwo kugira umujyi usukuye kandi usa neza, gusa ntihabura abantu bangiza ibi bikorwaremezo biba byashowemo atari make.

Nk’uko tubikesha Twitter y’Umujyi wa Kigali, hari umugabo wafashwe arimo kwiba aya matara yashyizwe ku mikindo ngo umujyi urimbishwe.

Umujyi wa Kigali wagize uti “Uyu mugabo yafashwe yiba amatara yifashishwa mu kurimbisha umujyi (Decoration) ku ndabo z’imikindo.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bukaba bwasabye abantu gutanga amakuru ku bikorwa bibi nk’ibi byo kwangiza ibikorwaremezo byashyizweho, bakihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB na Polisi y’u Rwanda.

Ibikorwa nk’ibi byangiza ibikorwaremezo bigenda bigaragara hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho usanga hari abitwikira ijoro bakangiza ibikorwaremezo bifite inyungu abaturage nk’amatiyo atwara amazi no kwiba insinza z’amashanyarazi.

Urugero rwa hafi ni kuri uyu wa Kabiri, aho abagizi ba nabi bangije umuyoboro w’amazi bigatuma ibice bya Gisozi, Muhima, Kagugu, Nyarutarama, Kibagabaga, Batsinda, Kinyinya, Bumbogo, Karuruma, Jali, Jabana na Remera bibura amazi kugeza kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Ukuboza.

Icyo amategeko atenganya

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko uhamwe n’icyaha cyo kwiba ahanishwa igifungo kiva ku mwaka umwe kugera kuri ibiri, ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe n’ebyiri, gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Ibi bihano bishobora kwikuba kabiri bitewe n’uwabikoze, aho yabikoreye n’uburyo yabikozemo.

Ni mu gihe uhamijwe kangiza ibikorwa rusange nk’impombo z’amazi cyangwa inzira z’amashanyarazi we ahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu, ihazabu y’amafaranga Atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.