Niwemushumba Phocas yasezeye mu gipadiri yari amazemo imyaka 15 yose

7,718
Kwibuka30

Umupadiri witwa Niwemushumba Phocas wo muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yandikiye Musenyeri Vincent Harolimana, ibaruwa imumenyesha ko asezeye mu butumwa bwe.

Ni ibaruwa yasinywe tariki 06 Ukuboza 2022, aho ubwo yayandikaga yatangije umwe mu mirongo ya Bibiliya agira ati “Harahirwa abafite imitima isukuye, kuko bazabona Imana (Mt 5,8)”.

Uwo mupadiri wanditse yibanda ku mirongo yo muri Bibiriya, avuga ko yandikiye Umushumba we iyi baruwa amugezaho icyemezo yafashe, aho yavuze ko mu gihe amaze aba i Burayi, byamubereye umwanya wo gufungura amaso, wo kwitegereza, gutekereza, gushyira ubwenge ku gihe, gusenga Imana amanywa n’ijoro no kumenya neza ukuru ku buzima.

Kwibuka30

Yavuze bimwe mu bitaramushimishije mu mibereho ye ya Gisaseridoti, avuga ko yabonye uburyarya (L’hypocrisie) n’ubwibone (L’orguueil) bikorerwa muri Kiliziya, avuga ko ari bimwe mu byamuteye gufata icyemezo cyo gusezera mu Bupariri yari amazemo imyaka 15, no gusezera ku nshingano zose yari yaramaze guhabwa.

Mu makuru agera kuri Kigali Today dukesha iyi nkuru, aravuga ko Padiri Niwemushumba Phocas, yari yamaze guhabwa ubutumwa muri Seminari nto ya Nkumba, nk’Umuyobozi mushya wayo.

Yasoje ibaruwa ye avuga ko atazigera yibagirwa ibihe byiza yagiranye na bagenzi be basangiye ubutumwa (Abapadiri), n’Abakirisitu mu miryango itandukanye aho yakoreye ubutumwa.

Mu kumenya icyo Kiliziya ivuga ku bwegure bwa Padiri Niwemushumba, Kigali Today yagerageje kuvugana n’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri itumanaho ntiryakunda.

Padiri Niwemushumba Phocas wasezeye mu bupariri, amaze imyaka itanu yiga muri Kaminuza ya Vienne muri Autriche, aho yari akuye impamyabumenyi ihanitse mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.

Leave A Reply

Your email address will not be published.