Zambia: Perezida wa Zambiya “Edgar Lungu” ari mu bababajwe n’ifi yitwa “MAFISHI” yapfuye

7,940
Kwibuka30
Mafishi

Abanyazambiya bamwe bari mu gahinda kubera urupfu rw’ifi nini yabaga mu kizenga kiri muri kaminuza ya leta nini kurusha izindi, Copperbelt University (CBU).

Iyi fi bahaga akabyiniriro ka Mafishi yatumye Perezida Edgar Lungu n’ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi Hakainde Hichilema nabo batangaza agahinda batewe n’urupfu rwayo.

Ijambo Mafishi niryo riri kuvugwa cyane kuri Twitter muri Zambia kuva iyi fi yapfa kuwa mbere nijoro.

Yabaga mu kizenga cy’amazi muri iyi kaminuza aho abanyeshuri bajyaga kuyisura mbere y’ibizamini ngo ibatere amahirwe. Abandi bakavuga ko yabagabanyirizaga umujagararo (stress).

Mu kugaragaza akababaro ke ku rupfu rw’iyi fi, Perezida Lungu yasubiyemo amagambo ya Mahatma Gandhi, yandika ati: “Gukomera kw’igihugu no gutera imbere kw’ibikiranga byanapimirwa ku buryo inyamaswa zacyo zifatwa.”

Kwibuka30

Bwana Hichilema we yanditse ati: “Twifatanyije n’umuryango w’abanyeshuri ba CBU, abahanyuze n’abahari ubu, ku rupfu rw’itungo ryabo rikomeye Mafishi.”

Iyi fi yari muri gahunda y’iyi kaminuza y’ubworozi bw’amafi ndetse bivugwa ko muri icyo kizenga yari ihamaze imyaka itari munsi y’irindwi nk’uko bivugwa na televiziyo yigenga yitwa Diamond.

Brian Mushimba, minisitiri w’amashuri makuru muri Zambia, nawe yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rw’iyo fi.

Abanyeshuri bacanye amatara bakora urugendo muri iyo kaminuza mu ijoro ryo kuwa mbere kubera agahinda batewe n’urupfu rwa Mafishi.

Mafishi

Leave A Reply

Your email address will not be published.