“LA ROUSSE” ishobora gushyirwa mu nkiko kubera gupfobya Genoside yakorewe Abatutsi

9,041
Kwibuka30

Inzu ikomeye cyane icapa, ikandika ikanagurisha ibitabo yo mu Gihugu cy’Ubufaransa irashinjwa gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Kwibuka30

LAROUSSE ni inzu icapa, ikandika ndetse ikanacuruza ibitabo mu gihugu cy’Ubufaransa, ku mugabane wa burayi ndetse no ku isi, LAROUSSE yamenyekanye cyane ku bitabo ku nkoranyamagambo z’ururimi rw’igifaransa ndetse n’izindi zikoreshwa ku mugabane wa Burayi. Kuri ubu rero iyo nzu LAROUSSE irashinjwa gupfobya genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu nkoranyamagambo (Dictionnaire)iherutse gusohora mu mpera z’umwaka ushize. Muri iyi nkoranyamagambo, bavuga ko igihugu cy’u Rwanda, kimwe n’Uburundi, bisangiye amateka, ko ari igihugu cyaranzwe n’isubiranamo (Guerre civile) ry’amoko y’Abatutsi n’Abahutu. Kubwa Dr BIZIMANA JEAN D’AMASCENE uyobora CNLG mu Rwanda, arasanga iyo mvugo idakwiriye mu gitabo nk’icyo cyizerwa n’abantu benshi, kubwe arasanga iyo mvugo ari ikinyoma no kugoreka amateka. Yakomeje agira ati:

“…icyo ni ikinyoma, U Rwanda n’Uburundi ntibisangiye amateka, mu Rwanda habaye Genoside yakorewe Abatutsi, ni ibintu byemewe n’Umuryango w’abibumbye, ndetse n’urukiko mpanabyaba rwa Arusha rwarabyemeje mu mwaka w’i 1996, ibyo rero nI ukugoreka Amateka…”

Si CNLG gusa yateye utwatsi iyo nyandiko iri muri iyo Nkoranyamagambo, na IBUKA yavuze ko iyo nyandiko imeze nk’uburozi bari guha abana cyane ko byashotse muri Dictionnaire y’urubyiruko, usibye IBUKA na CNLG, ihuriro ry’Abayahudi rikorera mu Bufaransa (Association des Etudiants Juifs en France) nayo yamaganye iyo mvugo yakoreshejwe muri iyo nkoranyamagambo

Leave A Reply

Your email address will not be published.