Kigali: Umushumba w’inka”w’imyaka 50 yashyingiranywe n’umukobwa wize w’imyaka 21

8,662
Kwibuka30

Mu murenge wa Ndera akarere ka Gasabo Umushumba waragiraga inka w’imyaka 50 witwa Muhirwa André yakoze benshi ku mutima kubera inkuru y’urukundo rwe n’umugore we Niyibishaka Ange arusha imyaka 29 bashyingiranywe.

Amakuru avuga ko uyu Muhirwa André yaragiraga inka na zo zitari ize ahubwo ari iza murumuna we, atakandagiye mu ishuri, ariko aza guhura n’umukobwa w’igishongore, wiviriye gukora akazi ko muri restaurant bamenyana bisanzwe biza kuvamo ubucuti bwatumye kuri uyu wa Kane barushinga ubu bakaba bari kubana nk’umugabo n’umugore.

Muhirwa afite imyaka 50 mu gihe Niyibishaka Ange afite imyaka 21 y’amavuko

Bitandukanye n’abandi bakobwa bashaka abagabo babaruta kugera kuri iki kigero, uyu mukobwa yakunze uyu mugabo nta kindi amukurikiyeho uretse urukundo no kubaka urugo, kuko nta butunzi afite.

Aba bombi bavuka i Gasogi mu Karere ka Gasabo ari naho bamenyaniye bakaza gutangira gukundana ndetse baheruka gusezerana mu mategeko n’imbere y’Imana ku wa 11 Werurwe 2021.

Uyu Muhirwa utari warigeze akandagiza ikirenge mu bukwe ubwo aribwo bwose kuko yahoraga aragiye n’ubwo mu muryango we ntayamenyaga igihe bwabereye, yavuze ko ibyamubayeho ari ibitangaza.

Ati Imana yankoreye ibitangaza. Ukuntu byagenze nakunze gukurira mu bintu by’inka singire umwanya wo gutembera. Nza kwicara ndatekereza ndavuga nti ese ibi bintu nzabivamo gute? Numva ijwi rinjemo rivuga riti washatse umufasha wawe.”

Nakundaga agatama ariko atari ko katumaga ntashaka kuko ahubwo iyo mba ngakunda ahubwo nari kuba narabyaye. Abantu benshi baravugaga ngo ni ubusinzi ahubwo nkabihorera. Naratekerezaga nti nzashaka uwanjye igihe kimwe ariko ntazi ngo ni ryari.”

Avuga ko yari aragiye abona Niyibishaka amunyuzeho, baraganira bagenda bakundana kugeza ubwo barushinze.

Kwibuka30

yakomeje agira ati Yanyuzeho ndagiye inka za murumuna wanjye mu mwaka ushize, arankunda tugenda tuganira nyuma. Mbaririza imyitwarire ye numva ni myiza, nyuma nza gutangira kumwereka umuryango wanjye. Icyo gihe nibwo nyuma twagiye twiyumvanamo kugeza ubwo twapanze ubukwe Coronavirus igatuma butaba, ariko ejo bundi bafunguye nibwo twafashe umwanzuro wo kubana.”

Uyu mukobwa wasezeranye na Muhirwa yasoje amashuri yisumbuye mu Mateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi.(HEG)

Muhirwa yavuze ko kuva yamenyana n’uyu mukunzi we yagiye ahinduka kugeza ubwo yaretse inzoga.

Ati Yarampinduye ndeka inzoga. Narirebaga nanjye nkumva nta ejo hazaza heza. Naravuze nti ubu uwashaka ko wenda aribwo ibibazo byabaganuka. Ngize ishaba nza guhura nawe navuga ko ari nk’Imana yabigizemo uruhare.”

Muhirwa ni imfura mu bana batanu batanu, niwe mfura iwabo mu muryango w’abakobwa babiri n’abahungu batatu.

Umugore wa Muhirwa yabwiye IGIHE ko ahura bwa mbere n’umugabo we yahise amwiyumvamo.

Ati Twarahuye turaganira ndamwishimira numva anjemo. Iyo umuntu aganiriye n’umuntu biyumvanamo. Yarankunze nanjye biba uko. Yambwiraga ko impamvu yatinze gushaka ari uko yari yarabuze unyura umutima we. Yakundaga agatama ariko ubu yarakaretse, narabimusabye agenda akagabanya.”

Avuga ko abantu bagiye bamuseka nyuma yo gushakana ariko we akabima amatwi, ati Abantu baransetse cyane, bati uriya musaza, wabuze abandi basore. Njye nkabasubiza ko mukunda. Nkababwira ko anyuze umutima wanjye.”

Ubu aba bombi babana mu nzu ya mushiki w’uyu mugabo wabaye ayibatije i Nyamata mu Ntara y’Iburasirazuba, kuko yabonye musaza we yateye indi ntambwe, ariko uyu mugabo arateganya kubaka iye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.