Clarisse Karasira yanenze igikorwa polisi yakoreye abageni cyo kubaraza muri stade.

8,352
Clarisse Karasira, une étoile montante au Rwanda – Jambo News

Clarisse KARASIRA umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda yanenze igikorwa polisi y’u Rwanda iherutse gukorera abageni ibaraza kuri stade kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Mu mpera z’iki cyumweru turangije nibwo amashusho yasiragiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburyo Polisi yaraje kuri Stade abageni nyuma y’aho bafashwe batubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwiza ry’ubwandu bwa virusi yo mu bwoko bwa Corona.

Nyuma y’ayo mashusho, abantu benshi bagiye bavuga ko bitari bikwiye ko polisi ifata umwanzuro nk’uriya, hakaba ariko n’abandi babona ko polisi yagombaga kubikora kuriya mu rwego rwo kwerekana ko nta muntu uri hejuru y’amategeko cyangwa ngo agire icyo yitwaza ngo anebagure amabwiriza Leta yatanze ajyanye no gukumira icyorezo cya Covid-19.

Image

Hano amafoto agaragaza uburyo abageni bashyizwe muri stade kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda covid-19.

Ki mbuga nkoranyambaga, impaka zatewe n’iki gikorwa zikomeje kuba nyinshi, ndetse zabaya iz’urudaca, mu bantu bazamuye impaka ndende harimo umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda, umuhanzi wigaruriye imitima y’abatari bake mu njyana ya gakondo, uwo ni uwitwa CLARISSE KARASIRA. Abinyujije kuri twitter ye, KARASIRA CLARISSE yavuze ko kiriya gikorwa polisi yakoze kibuzemo ubumuntu no gushyira mu gaciro.

Yagize ati:”Mbabajwe cyane n’iki gikorwa, Nyakubahwa Paul Kagame yatwigishije kugira ubumuntu no kigira umutima w’impuhwe, rwose kino gikorwa cya Polisi kibuzemo ubumuntu, ni ububabare buzahora kuri aba bageni ndetse no kuzabakomokaho bose”

Ni ubutumwa yanditse mu rurimi rw’icyongereza, maze agenera Copy Prezida Paul Kagame ndetse na Polisi y’igihugu.

I am profoundly sadenned by this act. Our visionary Leader @PaulKagame taught us humanity dignity and compassion towards a better Rwanda. However, this act lacks humanity. This is an eternal pain to the couple and their offsprings @Rwandapolice

Karasira yongeye agira ati: Tekereza isomo ryo gukunda igihugu bano babyeyi bazaha babo hejuru y’ibi byabakorewe ku munsi w’ubukwe!Mwari mukwiye gukurikiza amategeko ariko hakiyongeraho ubumuntu…”

Imagine how this couple will teach their future children to love their country with this memory on their wedding day? @Rwandapolice with a little empathy you can uphold the law with respect to the dignity of the individuals.

Kugeza ubu Polisi y’u Rwanda icyo yakomeje kuvuga ni uko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, kandi ko ntacyo umuntu yari akwiye kwitwaza ngo yangize amabwiriza.

Comments are closed.