Nyuma y’ukwezi kumwe gusa ashyizwe ku gatebe, Bwana Fred Mufulukye yongeye ahabwa imirimo.

5,592
Rwanda Parliament on Twitter: "The #RwandaSenate plenary sitting approves  Mr. Fred Mufulukye as the Governor of Eastern Province @RwandaEast  @Fredrwanda #Rwanda… https://t.co/pVFV57DuQ6"

Inama yaraye ihuje abaministres yagaruye mu kazi Honorable Fred Mufulukye ashingwa ikigo gishinzwe igororamuco cyahoze kiyoborwa na Aime Bosenibamwe mbere y’uko apfa.

Bwana Fred Mufulukye yari aherutse gusimburwa ku buyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba na Emmanuel Gasana, Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Mata 2021 yamugize Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS), uyu mwanya akaba awusimbuyeho Bosenibamwe Aimé witabye Imana muri Gicurasi 2020.

Umwaka wari ugiye gushira ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco kitarahabwa umuyobozi, mu gihe iki kigo ubu gifite ibiro bikuru mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba. Gifite inshingano zo kugorora abana boherezwa mu kigo cya Iwawa mu Karere ka Rutsiro hamwe n’ibindi bigo byagiye byubakwa bigamije gufasha igihugu kwigisha abana baba mu buzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Tariki ya 15 Werurwe 2021, nibwo Perezida wa Repubulika yakoze impinduka muri Guverinoma, ndetse ahindura na bamwe muri ba Guverineri aho Gatabazi Jean Marie Vianney yasimbuye Prof. Shyaka Anastase muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Intara y’Iburasirazuba ihabwa Emmanuel K. Gasana asimbura Mufulukye Fred wari umaze imyaka itatu ayiyobora.

Nyuma iminsi 30 Mufulukye yahawe inshingano zo kuyobora ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco cyahoze kiyoborwa na Bosenibamwe.

Comments are closed.