“Ubugabo si ubutumbi” Nukomeza nzagukuramo amenyo

7,636

Grand P yahaye gasopo undi muhanzi mugenzi we amubwira ko nakomeza kumuteretera umugore azamukuramo amenyo.

Moussa Sandiana Kaba umuhanzi ukomeye cyane ukomoka mu gihugu cya Guinea ariko akaba azwi cyane ku kazina ka Grand P, yabwiye mugenzi we witwa Roga Roga ukomoka mu gihugu cya Kongo ko niyongera kumubona yiha ibintu byo gushaka gutereta umugore we azamukuramo amenyo akayamwereka atamuri mu kanwa.

Grand P yagize ati:”Ubugabo si ubutumbi, ninongera kukubona unteretera umugore ntuzamenya ikigukubise, witonde wowe uracyari umwana kandi ukeneye kubaho, nturi uwo gupfa aka kanya”

Grand P yabibwiye uyu muhanzi mugenzi we nyuma y’uko agaragaye ari kumwe n’umukunzi we bari mu bihe byiza undi akagira uburakari butuma amuha gasopo ndetse amubwira ko nakomeza azamukuramo amenyo.

Ubundi Grand P akundana na Eudoxie Yao, umukobwa nawe ufite imiterere itangaje, yiganjemo n’ikibuno kinini cyane bivugwa ko gikurura abagabo benshi.

In Video: Eudoxie Yao Gives Grand P a Lap Dance to Celebrate Reconciliation  | Al Bawaba

Grand P ari kumwe n’umukunzi we, bari mu bihe byiza

Grand P uzwi cyane muri icyo gihugu akaba kandi afite n’ifaranga ritubutse yakomeje asaba Bwana Roga Roga kumwubaha nk’uko nawe amwubaha, ko ariko nahitamo ko bahanganira umukobwa azisanga mu gihombo.

Grand P w’imyaka 32 y’amavuko, yavukanye indwara ituma adakura mu gihagararo, ahubwo agakura ku mubiri mu buryo budasanzwe kuko agaragara nk’ukuze ugereranije n’imyaka ye. Amaze igihe kitari gito ari mu rukundo na Eudoxie n’ubwo benshi baba bavuga ko bidashoboka, ariko mu minsi ya vuba ishize, hari amashusho yagiye hanze agaragaza Grand P yambika umukunzi impeta amusaba ko babana undi nawe akabyemera.

Comments are closed.