Nyanza: Meya ELASME NTAZINDA yasabye abakozi b’Umurenge wa BUSASAMANA kuba ikitegererezo mu mikorere

10,007
Kwibuka30

Bwana NTAZINDA ELASME umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yasabye abakozi b’Umurenge wa Busasamana kuba ikitegererezo mu gutanga Serivisi nziza

Ibi Bwana NTAZINDA ELASME umuyobozi w’Akarere ka Nyanza yabivugiye mu mwiherero w’umunsi umwe uri kubera ku biro by’Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, aho uwo mwiherero witabiriwe n’abakozi bose b’uwo murenge.

Uwo mwiherero ugamije kurebera hamwe imikorere n’imikoranire y’umurenge n’abaturage bawugana, ugamije kandi kurebera hamwe uburyo umurenge wa Busasamana washyira imbaraga mu gutanga serivisi nziza kandi inoze ku baturage. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Bwana NTAZINDA ELASME witabiriye iyo nama nk’umutumirwa, yibukije abakozi b’umurenge koo bagomba kuba ikitegererezo muri byose kuko aribo batanga ishusho y’akarere muri Rusange.

Kwibuka30

Abakozi b’Umurenge bari bitabiriye uwo mwiherero

Umurenge wa Busasamana niwo murenge wo mu mujyi, ni naho hari ikicaro k’intara y’amagepfo ndetse hakana n’ikicaro cy’Akarere, ni umwe mu mirenge urimo ibigo byinshi, harimo Kaminuza zigera kuri eshatu zose, urukiko ruburanisha ibyaha ndengamupaka, harimo ikaragiro ry’amata LAITERIE DE NYANZA ryanditse amateka mu myaka myinshi ishize ndetse nubu, n’ibindi byinshi. Umurenge wa Busasamana wagiye uvugwaho gutanga serivisi, itanoze, ariko kuri ubu abantu benshi bari bamaze kuvuga ko byakemutse ku buryo bugaragara.

Leave A Reply

Your email address will not be published.