Minisiteri y’uburezi yafunze mu gihe cy’ibyumweru bibiri ishuri rya IPRC-Kigali kubera amaperereza

9,696
Kwibuka30

Minisiteri y’Uburezi yafunze Ishuri rikuru rya RP-IPRC-Kigali ibyumweru bibiri uhereye uyu munsi ku cyumweru taliki ya 23 Ukwakira 2022, kugirango iperereza rijyanye n’imyitwarire mibi yo kwiha umutungo wa leta ririmo kuhakorerwa rikomeze nta nkomyi nk’uko itangazo rifunga iri shuri ribigaragaza.

Kwibuka30

Iri shuri ryagiye rivugwaho ubujura mu bihe bitandukanye ariko abavugwaga bagakora ibishoboka byose bagacecekesha amajwi y’ababashyiraga hanze.

Twibutse ko muri iki kigo ariho hagaragaye ubwoko bw’ameza bavugaga ko yatanzweho amamiliyoni mu gihe buri wese wayarebaga yavugaga ko uko byagenda kose atarenza ibihumbi senkanti by’u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published.