Rusizi: Umukobwa wigaga mu mwaka wa 2 mu yisumbuye yasanzwe mu mugozi yapfuye

6,177

Mu Karere ka Rusizi, Murenge wa Gihundwe mu haravugwa amakuru y’umwana w’umukobwa ufite imyaka 16 wasanzwe yimanitse mu mugozi bgakekwa ko yaba yiyahuye.

Amakuru atugeraho avuga ko uno mwana w’umukobwa yari umunyeshuri mu mwaka wa 2 mu mashuri yisumbuye ku kigo cya GS Saint Brumo, akaba yariyahuye kuri uyu wa 27 Mutarama 2023.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa, yahamijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Bwana Niyibizi Jean de Dieu.

Gitifu yakomeje avuga ko nta bibazo bidasanzwe uyu mwana yari afite ku buryo buzwi n’abaturanyi cyangwa n’ubuyobozi, aboneraho akanya ko gusaba ababyeyi kujya bakurikirana abana babo bya hafi cyane ku buryo bamenya ibibazo bafite.

Yagize ati:’Nta kibazo kidsanzwe kizwi yari afite, ariko ndahamya ko yagaragazaga ibimenyetso by’ikibazo, ndasaba nkomeje ababyeyi kujya bakurikiranira hafi ubuzima bw’abana, bakamenya ibitagenda kuko iyo ikibazo cyamenyekanye haba hari icyizere cy’uko cyakemuka”

Comments are closed.