Bujumbura: Abantu 9 bakomerekeye mu gitero cyabereye ahahoze isoko rikuru

680

Abantu bagera ku icyenda nibo bakomerekeye mu gitero cy’iterabwoba cyabereye mu murwa mukuru w’u Burundi cyibasira ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’U Burundi, aravuga ko abantu bagera ku icyenda aribo bimaze kumenyekana ko bakomerekeye mu gitero cy’iterabwoba cyagabwe kuri uyu wa gatanu cyibasira ahahoze hubatse isoko rikuru rya Bujumbura.

Nyuma y’icyo gitero, imodoka nyinshi z’abashinzwe umutekano zahise zigota ako gace kose kugira ngo hakorwe iperereza ngo hamenyekane uwaba wakoze icyo gitero cyiswe icy’iterabwoba.

Perezida Ndayishimiye Evariste yihanganishije abakomerekeye muri icyo gitero asezeranya Abanyagihugu ko abo bicanyi bazafatwa kandi bagashyikirizwa ubutabera. Kuri page ye ya X, perezida Ndayishimiye yagize ati:”Turahojeje by’imvamutima abakomerekeye mu gitero cy’iterabwoba gihejeje kubera ahahoze hari isoko nkuru ya Bujumbura. Bene Burundi, ni mugumye umutima, iterabwoba ntiryigeze ritsinda amahoro ! Bitebe bitebuke, ababikora bazafatwa bakubitwe intahe mu gahanga. Imana ni yo nkuru!”

Kugeza ubu nta muntu ku giti cye cyangwa umutwe runaka wari wigamba gukora kino gitero, gusa hari bamwe batangiye kugihuza na RED TABARA, umutwe utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Bujumbura ujya ugaba ibitero shuma mu mujyi wa Bujumbura ndetse no mu nkengero zo muri uwo mujyi.

Ahahoze isoko rya Bujumbura ni mu mujyi rwagati hakunze guhurira abantu benshi bakora ubucuruzi buciriritse ku buryo hari abari kuvuga ko abakomerekeye muri icyo gice bashobora kurenga uwo mubare.

SOS Burundi ivuga ko abagera kuri batatu bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe ngo abagera kuri 14 nabo bakomeretse bikabije.

Ahahoze isoko rya Bujumbura hahora abantu bakora ubucuruzi butandukanye ndetse hari na gare.


Comments are closed.