U Rwanda rwongeye gushyirwa mu majwi ku bitero byaraye bibaye i Bujumbura

1,508

Uburundi bwongeye gushyira mu majwi u Rwanda nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyaraye kigabwe i Bujumbura.

Nyuma y’aho kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 Gicurasi 2024 mu masaha y’ikigoroba mu mujyi rwagati wa Bujumbura hagabwe igitero cy’iterabwoba kigakomerekeramo abatari bake, Leta y’u Burundi yongeye ivuga ko icyo gitero cyakozwe n’umutwe wa RED Tabara ubifashijwemo na Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’iterambere Liyetona Koloneli de Police Pierre Nkurikiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko ibyo bitero byakomerekeje abantu bagera kuri 35, biterwa mu duce tubiri two mu mujyi wa Bujumbura, harimo gerenade zatewe mu mujyi rwagati ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura, indi nayo iterwa ahitwa mu Ngagara.

Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa gatandatu, Pierre Nkurikiye yerekanye umwe mu bafashwe witwa Buhungu Vénant ukekwa kuba ari umwe mu bagabye ibyo bitero ndetse akaba yafatanywe gerenade.

Uyu muvugizi wa Leta yakomeje avuga ko u Rwanda arirwo ruha imyitozo abantu bo muri RED Tabara ndetse rukanabaha ubufasha bw’ibikoresho n’amafaranga rwarangiza rukabohereza mu Burundi.

Kugeza ubu u Rwanda ntiruragira icyo ruvuga kuri bino birego by’Uburundi, ndetse na RED Tabara ntiyari yagira icyo itangaza.

Uburundi bwakomeje gushinja u Rwanda kuba arirwo rushyigikiye umutwe wa RED Tabara, ariko u Rwanda narwo rwakomeje guhakana ibyo birego. Umubano w’u Rwanda n’Uburundi watangiye kuba mubi nyuma y’aho RED Tabara yateye i Burundi ahitwa mu Gatumba maze abatari bake bahasiga ubuzima, icyo gihe Perezida Evariste yavuze ko batewe n’u Rwanda mu mutaka wa RED Tabara, ibintu byamaganiwe kure na Leta y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwa RED Tabara, ibyo byatumye Uburundi bwongera gufunga imipaka yabwo n’u Rwanda.

Comments are closed.