Biteganijwe ko ejo Perezida Paul Kagame ashobora kwakira indahiro z’abadepite bashya

381

Biteganyijwe ko kuri uyu wa gatatu taliki ya 14 Kanama 2024 abadepite barahirira imbere ya Perezida wa Repubulika uherutse gutorwa n’Abanyarwanda ndetse akanarahirira kubayobora kuri iki cyumweu gishize taliki ya 11 Kanama 2024, akabikorera imbere y’imbaga y’abanyarwanda batari bake bari baje kwihera ijisho ibirori byo kurahira, ibirori byabereye muri stade Amahoro.

Uko itegeko ribiteganya, abadepite bagize inteko nshingamategeko y’u Rwanda bazahita batora abagize Biro( Perezida na ba Visi Perezida babiri), aba nabo bahite bongera kandi kurahirira imbere ya Perezida wa Repubulika ko bazayobora Inteko neza.

Uyu muhango nurangira, uzahita usiga Imyanya 5 mikuru y’Ubuyobozi bw’Igihugu yuzuye kuko aka kanya turi kwandika ino nkuru Perezida wa Repubulika amaze kongera kugena Dr. Edouard Ngirente nka Minisitiri w’intebe.

Minisitiri w’Intebe, nawe azarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika ahite atangariza abagize Inteko ishinga amategeko natwe twese abaturage imirongo migari Guverinoma ye izitaho.

Nyuma y’ibyo, abanje kugisha inama Perezida perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe azatangaza abagize Guverinoma ye, nabo bazarahirira imbere ya Perezida wa Repubulika. Aha rero nyuma yo kwakira indahiro z’abagize Guverinoma, imyanya yose izaba yuzuye.

(cc:Hakuzwumuremyi Joseph)

Comments are closed.